Junior Agogo wabaye Rutahizamu wa Ghana yitabye Imana

Ku myaka 40 y’amavuko, Junior Agogo wahoze ari Rutahizamu wa Ghana n’amakipe anyuranye y’umupira w’amaguru i Burayi no muri Amerika, yitabye Imana kuri uyu wa Kane.

Agogo yatangiriye umupira w’amaguru mu Bwongereza mu ikipe ya Sheffield Wednesday ariko amenyekana cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Black Stars y’igihugu cye.

Hagati ya 2006 na 2009 nibwo yakiniye Ghana imikino mpuzamahanga 27 ayitsindira ibitego 12.

Agogo yibukwa cyane mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2008 cyabereye muri Ghana aho ikipe yarimo yabaye iya Gatatu.

Yapfuye kuri uyu wa Kane azize uburwayi aho yari arwariye mu bitaro i Londres mu Bwongereza.

Mu 2015 yagize uburwayi bwo gucika udutsi two mu mutwe (stroke) bwaremaje zimwe mu ngingo ze nk’akaboko kamwe n’imivugire.

Mu 2017 yabwiye itangazamakuru ko agira agahinda kubera uburyo atakibasha kuvuga neza.

Agogo yahagaritse umupira w’amaguru mu 2012 akinira ikipe ya Hibernian muri Scotland, ashinga inzu y’imyotozo ngororamubiri.

Mbere yaciye mu yandi makipe muri Amerika, Cyprus ndetse no mu Misiri aho yakiniye ikipe ya Zamalek.

Agogo yakundaga kugaragaza ko ameze neza ku mbuga nkoranyambaga. Iyi ni imwe mu ifoto yashyize kuri Instagram ye mu byumweru bibiri bishize.


Agogo yavukiye i Accra muri Ghana, akiri muto ntiyari umukinnyi w’umupira ahubwo yari umubyinnyi, nyuma yaje kuba umukinnyi ukomeye


Junior Agogo yibukwa cyane mu gikombe cya Afurika cya 2008 nka Rutahizamu w’ibigango


Ikipe ya Sheffield Wednesday yababajwe n’urupfu rwa Agogo yihanganisha umuryango asize


Junior Agogo wari Rutahizamu wa Ghana yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo