Jay Polly yakiriwe nk’umwami muri Gereza ya Mageragere aho azafungirwa amezi atanu yakatiwe

Nyuma yuko ku wa wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018 Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rufashe umwanzuro mu rubanza rwe bikarangira akatiwe igihano cyo gufungwa amezi atanu, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 kanama 2018, umuraperi Jay Polly yagejejwe kuri Gereza ya Mageragere aho agiye gusoreza ibihano bye.

Ubwo yagezwaga muri Gereza ya Mageragere, umuhanzi Jay Polly yakiriwe nk’umwami aho Abagororwa babarirwa mu 9000 bose bafungiye muri iyo Gereza bari bamutegerereje ku muryango, yamara kuhagera bakagenda bamuteruye bamushyize mu birere, ibi bikaba byerekanye ko uyu muhanzi akunzwe na bose.

PNG - 951.6 kb
Bidasubirwaho Jay Polly yagejejwe muri Gereza ya Mageragere aho azafungirwa amezi atanu yakatiwe


Ku ya 4 kanama nibwo Umuhanzi nyarwanda Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly mu muziki yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho ibyaha byo gukubita umugore we Uwimbabazi Sharifah akamukura amenyo.

Iyi nkuru yababaje benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda aho bagiye bavuga ko ibyo yakoze bigayitse ku muntu nka Jay Polly uba akurikirwa n’abantu benshi nubwo banyiri ubwite bivugira ko amakimbirane bagiranye akaviramo Mbabazi gukuka amenyo yatewe nuko bose bari basinze.

Iki gihano cya Jay Polly cyo gufungwa ni isomo rikomeye ku babahanzi n’abanyarwanda muri rusange bakwiye kwigiraho, dore ko byagiye bigaragara ko abahanzi bamwe na bamwe bagira imyitwarire umuntu yakwita ko idahwitse.

Twabibutsa ko Muri 2015 nibwo byamenyekanye ko Jay Polly abana byeruye nk’umugabo n’umugore na Uwimbabazi Shalifah, ndetse ku wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2015 bibarutse imfura yabo, uyu mugore Jay Polly akaba yaragiye amukoresha no mu mashusho y’indirimbo ze nka Malaika n’izindi zitandukanye.

PNG - 548.4 kb
Jay Polly yasezeranije umugore we kuzamugurira amenyo 3 ya Zahabu azasimbura ayo yamukuye

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
sanyu joyce Kuya 19-09-2018

arko nkumuntu uvuga ngo abagore barutwa nindaya ubwo yaba umugabo mubyukuri cg yajya ajya mundaya yavuze azajye abanza atekereze

Emmanuel.munyamahoro Kuya 5-09-2018

Abagore nibobatubyaye nukububaha ninyamanswa ntizigikubitwa

OMBUDSMAN PATRICK Kuya 31-08-2018

Atamugore ntanduru ihorere jay niko twamye siwe wamber na atamu yakwegeye umuvumo abagabo twese dutuye kw’isi biturutse kuwo imana yamuhaye ndetse ww wamwihaye

Dunia Kuya 31-08-2018

Ariko wowe uvuga ngo abagore bubu barutwa n,indaya urumva ntasoni?wowe uzareke kugira uwo ushakana nawe kuko ndabona ntacyo wamumarira nubundi wajya umuzaniraho izo ndaya uvuga.gusa hari abazi agaciro kumugore

Gg Kuya 30-08-2018

ngo nawe bitabaho?
hhhhhhhh
gukubita umugore kko ubwose nawe uramushyigikiye?

Hybel Kuya 30-08-2018

Ibyabayenawebitabah abagorebubu basigaye basuzugura abagabo ng nuburinganir nunva barikumurek kuko abagorebubu barutwa nindaya.

Hybel Kuya 30-08-2018

Ibyabayenawebitabah abagorebubu basigaye basuzugura abagabo ng nuburinganir nunva barikumurek kuko abagorebubu barutwa nindaya.