Itsinda rya Super M ryatanze inkunga y’ibihumbi $50 ku kigo Ellen DeGeneres ari kubaka mu Rwanda

Itsinda ry’ abaririrmbyi bo muri Koreya y’ Epfo baririmba injyana ya Pop, Super M batanze inkunga y’ibihumbi mirongo itanu bya madorari y’ amanyamerika (50$) yo gushyigikira umushinga wo kubaka ikigo kigamije kubungabunga ingagi zo mu birunga cyashinzwe Ellen DeGeneres.

Mu cyumweru gishize, aba basore bakunzwe mu ndirimbo yitwa “Jopping” batumiwe mu kiganiro cya “The Ellen Show” gikorwa n’umunyarwenyakazi wo muri Amerika witwa Ellen DeGeneres.

Abagize itsinda rya Super M ubwo bamaraga kwivuga ndetse bagatangira kuganira na Ellen DeGeneres baje guhita bamutungura bamuzanira sheki iriho ibihumbi $50 mu rwego rwo kumushyigikira mu gikorwa yatangiye cyo kubaka ikigo Ellen DeGeneres Campus kigamije kubungabunga ingagi zo mu birunga mu Rwanda.

Iki kigo cyatangiye kubakwa mu Kinigi mu Karere ka Musanze ni impano Portia de Rossi yahaye DeGeneres bashyingiranwe bahuje ibitsina, ubwo yuzuzaga imyaka 60 y’amavuko.

Iki kigo kizunganira ibikorwa bisanzwe bikorwa n’Ikigega cyitiriwe Diana Fossey, bigamije gushyigikira intego za Leta y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere.

Ellen DeGeneres Campus ni yo izaba irimo ibiro by’ikigega Dian Fossey Gorilla Fund kimaze imyaka isaga 50 gikorera mu Rwanda binyuze mu gashami kacyo gashinzwe ubushakashatsi ka Karisoke Research Centre mu Karere ka Musanze.

Kizaba kirimo laboratwari, ibyumba by’inama, ibyo kwigishirizamo n’inzu ndangamateka ivuga kuri Dian Fossey wishwe mu Ukuboza 1985. Biteganyijwe ko ikigo gishya kizafungura imiryango ku mugaragaro mu ntangiriro za 2021, gitwaye miliyoni 10 z’amadolari.

Ellen DeGeneres akoresha uburyo butandukanye mu gukusanya amafaranga yo kubaka iki kigo aho anagenda agurisha ibintu bitandukanye mu cyamunara amafaranga avuyemo akayashyira ku yandi amaze kugera muri miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika.

Ubwo Ellen DeGeneres yababaza ati ” numvise ko hari ikintu mwanzaniye icyo ni igiki” nabo bahise bamusubiza bati “ mu byukuri ni ibintu bidasanzwe cyane ko ari n’ ubwambere turi hano muri “Ellen” urabizi ko uri n’ umuterankunga ukomeye w’ ingagi muri afrika, rero niyo mpamvu twakuzaniye akantu gato”

Super M ni itsinda ry’abaririmbyi 7 b’injyana ya Pop bo muri Koreya aribo Taemin, Baekhyun, Kai, Taeyong, Mark, Ten, ndetse na Lucas bahurijwe hamwe muri uyu mwaka wa 2019 n’ibigo bibiri bishora imari mu muziki ari byo SM Entertainment na Capitol Music Entertainment bakaba kandi bari baherutse gushyira hanze umuzingo muto w’ indirimbo zabo (mini album) bise superM.

JPEG - 73.6 kb
Itsinda ry’ abaririmbyi b’ injyana ya Pop Super M batunguye Ellen DeGeneres





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo