Isubukurwa ry’imikino yose mu Rwanda mu isura nshya

Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko ubu ashobora gutangira gusubukura amarushanwa n’imyitozo ku makipe ariko mu gihe ryamaze gutegura no kumenyesha MINISPORTS uburyo bwo kwirinda Covid-19 bwateguwe.

Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko amashyirahamwe yose y’imikino yemerewe gusubukura imyitozo n’amarushanwa nyuma yo kwandikira MINISPORTS ribisaba rikabona kwemererwa.

Iri tangazo rigira riti “Tunejejwe no kubandikira tubamenyesha ko nyuma yo gusuzuma ingamba mwatugejejeho zizakurikizwa mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo ndetse no mu marushanwa,hashingiwe ku ngamba zo kwirinda Covid-19,ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.”

MINISPORTS yavuze ko ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zigomba kuzajya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bayikorera kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungabungwe.

Ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, FERWAFA yerekanye ibigomba kuzuzwa n’amakipe yo mu byiciro bitandukanye mu Rwanda kugira ngo amarushanwa y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda abe yasubukurwa.

Bimwe muri ibyo ni uko:

- Amakipe agomba gupimisha abakinnyi n’aba Staffs mbere y’amasaha 72 bakabona kujya hamwe.

- Abakinnyi b’amakipe bagomba kuguma hamwe mbere y’uko shampiyona itangira.

- Amarushanwa yajya gutangira bakongera bagapimwa.

- Umukinnyi usohotse muri Camp agomba kongera gupimwa mbere y’uko asubira muri Group.

- Igihe ikipe ihaye ikiruhuko abakozi iyo bagarutse bagomba kongera gupimwa bose.

- Nta mufana wemerewe kwinjira muri Stade mbere y’uko aya mabwiriza ahinduka.

- Amakipe agomba kwiyishyurira ibirebana no gupimwa ko nta COVID-19 barwaye. FERWAFA izishyurira abasifuzi gusa.

- Kuba muri Hotels kw’abakinnyi n’abatoza babo, bizishyurwa n’amakipe yabo.

Ibi birareba amakipe yose arebwa n’amarushanwa ategurwa na FERWAFA (Icyiciro cya 1,2, Abagore icyiciro cya 1,2 n’igikombe cy’Amahoro).

FERWAFA igomba kureba ko aya mabwiriza yubahirizwa ikanafatira ibihano abatuzayubahiriza.

Ku wa 15 Werurwe 2020 nibwo imikino yose mu Rwanda yasubitswe nyuma y’aho umurwayi wa mbere wa Covid-19 yari amaze kugaragara mu Rwanda.

Umuturage abajije Ingabire Victoire ikibazo gikomeye! Anavuze ku byemezo by’Abaminisitiri, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
S Kuya 28-09-2020

Bagabanye Frw yo gupima