Israel Mbonyi yahembuye abakunzi be mu gitaramo cyabereye kuri Internet, abararikira icyo azamurikiramo Album ye ya 3.

Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020 bahembukiye mu gitaramo cya Israel Mbonyi, yakoze cyanyuraga kuri shene ya Youtube ya MK1 TV.

Saa kumi ne’byiri z’umugoroba zuzuye itsinda ry’abacuranzi ba Israel Mbonyi (Twelve stones) bari batangiye kumva ko imirya ivuga uko babiteguye, basuzuma ibyuma mu gihe cy’iminota hafi 15, nyuma yaho Lucky Nzeyimana uba uhuza ibikorwa by’iki gitaramo yahamagaye umuhanzi nyirizina ngo atangire gutaramira abantu.

Israel Mbonyi yatangiye asenga ashimira Imana kuba imubashishije gutaramira abakunzi b’umuziki we kabone nubwo bitari byoroshye dore ko Isi igowe n’icyorezo cya Covid-19.

Nyuma y’isengesho Israel Mbonyi yakurikijeho indirimbo ‘Number one’ iyi n’ubundi ikaba iri mu zo yatangiriyeho umuziki.

Mbonyi yahise akomerezaho izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane, akanyuzaga akaririmba anicurangira gitari. Yari akurikiwe n’abarenga igihumbi bakunda umuziki we.

Uyu muhanzi yahembuye imitima y’abakunzi be mu ndirimbo nk’Amarembo y’ijuru, Warahiriwe, Hari impamvu, Hari Ubuzima yanasorejeho.

Yanyuzagamo akaganira n’abakunzi b’umuziki we ati” Nizere ko muri kugubwa neza aho muri mu rugo kandi Uwiteka akomeze kubagirira neza cyane.”

Saa moya n’iminota 20 nibwo Israel Mbonyi yavuze ijambo risoza igitaramo ashimira buri wese wamukurikiye ndetse n’abamufashije ngo igitaramo cye kibeho ahita ateguza abantu igitaramo cye mu mezi abiri ari imbere.

Ati” Ndashimira buri wese wakurikiranye igitaramo, ndashimira abacuranzi na buri umwe wadufashije ngo kibashe kubaho, ndashaka kubamenyesha ko mu mezi abiri ari imbere mfite igitaramo cyanjye kuri youtube ya Israel Mbonyi tukazaba tumurika Album yanjye ya gatatu.”

Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo nyuma y’ibyabanje by’abahanzi banyuranye nka; Tom Close, The Ben, Tuff Gangz, Igor Mabano n’abandi banyuze kuri iyi shene ya Youtube kimwe n’abandi benshi bagiye bakora ibitaramo ku yandi mashene ya Youtube.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo