Isimbi Noeline yavuze ko ari kwihangira imirimo bamureka agakorera amafaranga y’amaraso

Mu minsi ishize yashatse kwiyamamariza kuba nyampinga w’u Rwanda 2019 Isimbi Noeline nti byamuhira, yashyize hanze amafoto yambaye ubusa buriburi ibintu bitakiriwe neza na bamwe mu bayobozi, yavuze ko ari ukwihangira imirimo bamureka agakorera amafaranga y’amaraso.

Mu magambo ye yatangaje kuri Instagram yikomye abantu bamwihaye ngo bavuga ko amagambo yavuze yashakaga ko umukuru w’igihugu hari icyo yabivuga ho ngo none ubu yataye umuco.

Yagize ati, “Mu minsi ishize hari abantu banyihaye ngo ndashaka ko umukuru w’iguhugu hari icyo abivugaho ku ngingo nari natanze, none ubu ngo nataye umuco, murabizi mwese ndibuka umuntu wigeze kuvuga ngo twihangire imirimo ko atari icyaha; rero mu ndeke nkorere amafaranga y’amaroso”

Yigeze kugira ati “Nabaye mu muhanda kuva ku myaka icyenda kugeza kuri 11 nakoreraga ububobo mu Kiyovu […] nyuma naragiye nambuka umupaka ndatoroma. Nta burigade y’i Kigali ntigeze mfungirwamo. Nagiye muri Afurika y’Epfo gushaka ubuzima, nari naciye mu bihugu bitatu Mozambique, Malawi na Zambia, nahingukiye Pretoria bwari bwije mfite ibikapu byinshi.”

Yatangiye gushakisha abanyarwanda baba batuyeyo, ajya Capetown naho ahurirayo n’ubuzima bukomeye.

Ati “Nagize igitekerezo cyo kuba naba umubyinnyi mu kabari mu Rwanda babyita kumansura.”

Muri ibyo bihugu byose avuga ko ibyo yaboneyemo ubuhamya bukomeye ni Kenya na Afurika y’Epfo kuko muri Kenya yahafungiwe amezi icyenda, agafungurwa agarurwa mu Rwanda.

Nyuma yashatse ibyangombwa asubira muri Kenya ahamara imyaka itanu yigira inama yo kujya kuba muri Afurika y’Epfo ariko kubera ibyangombwa amara amezi abiri mu nzira, agezeyo atangira gukora akazi ko kumansura mu tubari twaho.
Uyu mukobwa yagarutse mu Rwanda umwaka ushize mu Ugushyingo aje kureba ko yabona amahirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ariko biza kumwangira kuko yagerageje kwiyamamaza mu ntara ebyiri zose bikanga kubera kutuzuza uburebure busabwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Karisoliso Kuya 1-04-2019

Rwose ibi nukwangiza umuco wabanyarwanda ibi nugukoza isoni umuco njye mbona Ari nicyaha bakwiye gukurikiranwaho cg Niba yanasaze bamujyane indeed cg ajyanwe iwawa bamugorore Niba kandi taba yarabaye attack nimyuka mibi abanyamasengesho bamusengere ubu koko abagore nabakobwa wabanyarwanda akazi barabivugaho iki?

keke Kuya 25-03-2019

nibyo rwose, ubushomeri bumeze nabi, igeragereze na shady boo biramutunze

-xxxx- Kuya 25-03-2019

Uyu mukobwa nuwo kubabarirwa,nonese umukobwa ufite uburere bwo mumuhanda ubwo busa yerekanye si imico yo mumuhanda?mumubabarire ntaburere yabonye.