Ise wa Diamond ngo Tanasha ntaberanye n’umuhungu we, yamugiriye inama

Mu gihe Naseeb Abdul wamamaye mu buhanzi nka Diamond Platnumz amaze kubyarana n’umukunzi we Tanasha Dona umwana umwe wiyongera ku bandi yabyaranye n’ibindi byamamare, ise yamugiriye inama itangaje ko yakomeza agashakisha umugore kugeza abonye uwo baberanye ngo kuko uyu bataberanye.

Ise w’uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse no hirya no hino ku isi, Naseeb Abdul Djuma yatangaje ko atigeze yishimira na gato umukazana we, Tanasha Donna, umukobwa wo mu gihugu cya Kenya, uherutse kubyarana na Diamond umwana bise “Naseeb Junior”

Uyu musaza ubyara Diamond yahamije ko mu bagore n’abakobwa bose, umuhungu we yagiye akundana na bo cyangwa se mu bo babyaranye, nta n’umwe arareba ngo abone ko ajyanye n’umuhungu we.

Papa wa Diamond ahamya ko umuhungu we ngo afite igikundiro kidasanzwe ku buryo abona umugore wabana na we atari umugore ubonetse wese

Ati “Ntabwo ndabona umugore uberanye n’umuhungu wanjye, nibiba ngombwa nzamufasha guhitamo, murebere umubereye.”

Diamond Platnumz, ni umwe mubahanzi bakunze kugaragara cyane mu nkuru zijyanye n’urukundo kandi uwo bakundanye wese batandukana amuteye inda.

Diamond, ubu amaze kubyarana n’abagore batatu harimo, Zari wo mugihugu cya Uganda, bafitanye abana 2, Hamissa Mobeto wo muri Tanzania bafitanye umwana umwe na Tanasha Dona wo muri Kenya barikumwe ubu na we bafitanye umwana baherutse kubyara.

Tanasha Donna na Diamond byari byatangajwe ko bazakora ubukwe bakabana kumugaragaro ku munsi w’abakundana mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, ariko byarangiye ubukwe butabaye ndetse ntibigeze bongera gutangaza niba buzabaho.


Nubwo Diamond abanye na Tanasha banabyaranye, ise w’uyu muhanzi ngo ntanyuzwe n’uyu mukazana we ngo kuko abona ataberanye n’umuhungu we, ngo nibiba ngombwa azamufasha guhitamo umubereye


Diamond yanabyaranye abana babiri na Zari Hassan nyuma yo kugacishaho bigatinda


Diamond kandi yabyaranye na Hamisa Mobetto na we babanye mu rukundo rw’ikinyotera bigatinda

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo