Inkumi iri mu gahinda gakomeye ngo igize imyaka 22 nta musore urayibaza izina

Mu gahinda kenshi anagisha inama y’icyo yakora, uyu mukobwa witwa Naomie ati "Ngize imyaka 22 y’amavuko yose ariko nta musore yaba ukiri mutoya yewe nta na bamwe bita abasaza uranyegera ngo ambaze izina".

"Masenge yaje kunsura ansaba gutangira kubyigaho no gushaka umusore dukundana mu gihe nari nsanzwe nta n’uwo nigeze. Yambajije niba hari n’uwigeze ambaza izina, mubwira ko nta muntu w’igitsinagabo wigeze anyegera, ibintu binshengura umutima cyane bikanantangaza ku myaka 22 yose! Simbyumva na gato!".

"Sintekereza ko ndi umukobwa mubi kuko nteye neza kandi mfite uburebure buringaniye yewe n’ibiro byanjye bijyanye b’uburebure mfite. Rimwe na rimwe iyo inshuti n’abavandimwe babonye uko nteye, bifuza kumenya umusore dukundana, nababwira ko ntawe na bo ntibabyumve ahubwo bakibaza impamvu ntawunyegera".

"N’umushoferi untwara ajya ambaza niba mfite umusore dukundana nkamuhakanira ntabyumve ahubwo agatungurwa arebye uburanga bwange bityo na we bikamushobera yibaza impamvu ntabona umukunzi".

"Ibi bituma nkomeza kwibaza byinshi ndetse nkigarukaho nibaza niba koko naba ndi mubi ku buryo nabura umusore unyitaho. Kenshi abantu bamwira ko mu buranga bwange nta kibazo hafite kuko hatagaragara nk’ah’umuntu ushaje ku buryo habuza abasore kunyegera",

"Ubu ndibaza icyo nakora kuko ndiho ntariho. Nshobora kuba ntagaragara neza mu maso y’abasore nubwo ntari mubi kandi nkaba nta n’ikindi kibazo mfite mu buranga bwange. Mu by’ukuri sinshaka kujya kwiteretera abasore ariko ndabona ariho byerekeza".

"Nshaka ko ibi bishyirwaho iherezo nanjye nkabona umukunzi unkunda nk’abandi bakobwa".

Uyu mukobwa wamugira iyihe nama ku buryo ikibazo afite cyashyirwaho akadomo na we akabona umusore umubaza izina dore ko wanasanga iki kibazo atari wenyine ugifite? Inama cyangwa igitekerezo cyawe ubyandika munsi ahagenewe ibitekerezo tugakomeza kubaka u Rwanda twifuza dufashanya muri byose.

Video utapfa gusanga ahandi: Noneho Barafinda yariye karungu avuga n’akari imurori, RIB na yo yagize icyo ivuga ku byo ayishinja, byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
danny Kuya 28-01-2020

Andika Igitekerezo Hanno NAMPAMAGR KURI 0783268869

hirwa vicento Kuya 27-01-2020

Andika Igitekerezo

Naba nawe ubuse nge ndavuga ngwiki naze duhuze ibibazo then turebe ko tutabona reponse.kd anshake vuba na tinda arambura burya!!!

Vincent Gikonko Kuya 26-01-2020

Andika Igitekerezo Hann
o:Fata kumwaku buximani danger!😂😠😀😀😬

Vincent Gikonko Kuya 26-01-2020

Andika Igitekerezo Hann
o:Fata kumwaku buximani danger!😂😠😀😀😬

Kaje Kuya 26-01-2020

Nanjye nabuze umukobwa unkunda ngwino twikundanire rero 0783709015nguteteshe

B Kuya 24-01-2020

Kuba mwiza si byo by’ibanze kugire ubone inzuti. Hari ibintu byinshi : kusaba n’abantu Bose utitaye Ku rwego uriho (kuba ukomeye, uvuka ahakeye, utunze byinshi cyangwa bike), imvuga ituje kandi irimo ubwenge no ingrnzi, imyambarire ibereye umwari w’urwanda abantu barayikunda, kuba mu matsinda asenga, aririmba, ibimina,...ni ingenzi, kwirinda gusamara no kuba mu bintu bitesha agaciro umwari w’urwanda.