Imyaka 12 irihiritse Eminem atakiri imbata y’ibiyobyabwenge

Umuraperi Eminem, umwe mu baririmbyi bakomeye ku isi bo mu njyana ya Hip-Hop, kuri ubu uhagaze neza mu mwuga we, yahishuye amwe mu mabanga yaranze
ubuzima bwe yari agiye kumusubiza ku isuka.

Marshall Bruce Mathers III wamamaye ku izina rya Eminem akoresha ku rubyiniro, mu ntangiriro y’uyu mwaka, aherutse gushyira hanze umuzingo (Album) w’indirimbo
witwa Music To Be Murdered By’ iyi Album yaje ku mwanya wa mbere w’indirimbo
zikunzwe cyane mu gihugu cy’u Bwongereza.

Muri Mata nibwo Eminem yashyize hanze ubutumwa yifashishije zimwe mu mbuga
nkoranya mbaga ze bugaragaza ko yimiye ko atakiri imbata y’inzoga n’itabi mu myaka
12 ishize.

Yakomeje agira ati "Ndashimira Imana ko yankuye ku bu bata bw’inzoga n’itabi muri
iyi imyaka 12 ishize, ikindi kandi urugendo rwanjye ruracyakomeje, bityo rero nizeye
neza ko bitazongera ukundi".

Aganira n’ikinyamakuru Celeblity Net worth yavuze ko yirohaga mu ruzi arwita ikiziba,
anongeraho ko yari yarananiwe gufata umwanzuro ku giti ke byari byaramugoye kuko
yafataga agafuniko kamwe ku munsi ka Vicodine na Valium byamusigiye indwara
nyinshi munda.

Uyu muraperi akimara kubona ko yabaswe n’ibiyobyabwenge ku buryo bukomeye yaje
kugana ikigo ngorora muco mu rwego rwo kugarura ubuzima bwe ku murongo.

Uyu mugabo uhangayikishijwe cyane n’abakoresha ibiyobyabwenge nkuko na we yari
yarabaswe na byo afite gahunda zo gukangurira urubyiruko n’abandi babaswe n’ibiyobya bwenge hirya no hino ku isi byu mwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afata nk’ihunikiro rya byo.

Eminem yavukiye muri Amerika mu gace ka St. Joseph, Missouri ku wa 17 Ukwakira 1972.


Eminem yahishuye ko amaze imyaka 12 yose atakiri imbata y’ibiyobyabwenge byari byaramugize uko bishaka

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo