Imvururu zabaye zatumye ibiciro bihanikwa mu kindi gitaramo cya Diamond i Burundi

Harabura amasaha makeya ngo icyamamare Diamond Platnumz asesekare mu Rwanda gutaramira Abanyarwanda dore ko azabanza gukorera igitaramo i Burundi nyuma y’ikindi aherukamo muri iki gihugu kigasiga habaye imvururu zikomeye.

Mu rwego rwo kwirinda akavuyo nk’akabaye muri icyo gitaramo aheruka gukorerayo, ubu itike iragura umugabo igasiba undi kuko yashyizwe ku bihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo aheruka kuririmbira muri iki gihugu tariki ya 28 Nyakanga 2019, uyu muhanzi w’icyamamare muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, igitaramo cye cyasojwe n’imvururu aho abantu barwaniraga kujya ku rubyiniro ariho, amakuru akavuga ko hashobora kuba hari n’abahasize ubuzima.

Mbere y’igitaramo azakorera mu Rwanda tariki ya 17 Kanama 2019 hasozwa ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, uyu muhanzi azaba yaraye akoreye igitaramo i Burundi.

Iki gitaramo azakorera i Burundi tariki ya 16 Kanama 2019, mu rwego rwo kwirinda ibyabaye mu gitaramo giheruka, amatike bayazamuye kugira ngo byibuze hazaze abantu bake.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 50 by’Amarundi mu myanya isanzwe, ni ukuvuga ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu myamya y’icyubahiro bizaba ari amafaranga abihumbi 65 by’Amarundi, ni ukuvuga ibihumbi 32 by’amafaranga y’u Rwanda ukurikije uko ivunjisha rihagaze ubu.

Naho mu gitaramo azakorera mu Rwanda mu myanya isanzwe kwinjira bizaba ari ibihumbi 5 n’aho mu myanya y’icyubahiro bikaba ibihumbi 20 ariko uzagura itike mbere y’igitaramo azayihabwa ku bihumbi 15.


Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019 biteganyijwe ko aribwo Diamond azataramira mu Rwanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo