Impamvu Kapiteni w’Amavubi Haruna akuwe muri 11 bagiye gukina na Seychelles

Kubera ikibazo cy’imyirondogoro. mu buryo butunguranye ku munota wa nyuma, Kapiteni w’ikipe y’igihugu ’Amavubi, Haruna Niyonzima yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi 11 bagombaga kubanza mu kibuga ku mukino bagiye gukina na Seychelles mu ijonjora ryo kwerekeza mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ni nyuma y’aho CAF itangaje ko Haruna Niyonzima atagomba guhura na Proline kubera ko imyirondoro yatanze ubwo yavaga muri APR FC yerekeza muri Yanga Africans itandukanye n’iyo yatanze muri AS Kigali.

Abahagarariye Amavubi bagize amakenga ko bishobora gutuma baterwa mpaga bituma bamusimbuza Muhire Kevin mu bagomba kubanza mu kibuga.

Nkuko bivugwa, Haruna yakoresheje Passport ebyiri harimo imyaka n’amatariki y’amavuko atandukanye ariyo mpamvu umutoza Mashami n’abahagarariye Amavubi bagize amakenga.

CAF ifite ibyangombwa bya Haruna Niyonzima wavutse mu mwaka wa 1988 na Haruna wavutse mu mwaka wa 1990 kandi bombi n’umuntu umwe.

Iki kibazo kikimara kugera ku ikipe y’Amavubi muri Seychelles ko Haruna ashobora kuba afite ikibazo cy’imyirondoro,bahisemo kumukura muri 11 ku munota wa nyuma kugira ngo bitazateza ikibazo ku ikipe y’igihugu ifite amahirwe menshi yo gusezerera iki kirwa.

Mashami akimara kumenya iki kibazo yahamagaye abakinnyi bakuze mu ikipe barimo ba Bakame, Kagere, Iranzi n’abandi bakora inama yo kwigira hamwe kuri iki kibazo yarangiye yemeje ko Haruna usazwe ari Kapiteni w’Amavubi asimburwa na Muhire Kevin wari wabanje hanze.

Abakinnyi b’Amavubi bagiye bahindurirwa imyirondoro bakagabanyirizwa n’imyaka muri 2008 ubwo biteguraga gukina CAN U20. Amavubi arahura na Seychelles kuri Stade Linite uyu munsi ku isaa munani z’amanywa.

Abakinnyi b’Amavubi babanza mu kibuga ku mukino wa Seychelles:

Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmery Bayisenge, Abdul, Manishimwe Emmanuel Mangwende, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie, Hakizimana Muhadjili.


Muri 11 babanza mu kibuga, Haruna yahise asimbuzwa Muhire Kevin

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo