Close MORE NEWS Imodoka zigendera ku muvuduko uruta uw’izindi zose ku isi zigiye gushyira ku isoko (AMAFOTO) UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 29-10-2018 saa 13:27' whatsapp Facebook Uruganda rukora imodoka rwo mu Bwongereza McLaren rwamuritse inshya rwise “Speedtail” ifite agaciro ka miliyoni 3.2 z’amadolari ya Amerika. Uyu muhango wabereye i New York ku wa Gatanu. Iyi modoka nshya ifite imyanya itatu, ni yo igezweho mu ruhererekane rw’izikorwa na McLaren, ikaba kandi iri mu zihenze. Ni imodoka zikoreshwa mu muhanda zikurikira iza P1 na Senna, mu gihe izindi nka 720S na 570S zikoreshwa muri siporo. Imodoka nshya za McLaren zikoranye ikoranabuhanga rituma zigendera ku muvuduko urenze uwa McLaren F1 (zikoreshwa mu masiganwa y’imodoka), zaciye agahigo ko kugendera ku muvuduko wa kilometero 386 ku isaha mu 1998-2004. Umuvugizi wa McLaren, Wayne Bruce, yavuze ko hazakorwa gusa imodoka 106, umubare ungana n’izakozwe zo mu bwoko bwa F1. Zahise zigurwa n’abakiliya b’imena. Ni amateka yisubiyemo kuko n’imodoka zo mu bwoko bwa Senna zagurishijwe zose kuri (miliyoni $1.4) zitaragera ku isoko. Yagize ati “Ni imodoka za mbere zigendera kuri uyu muvuduko zikozwe.’’ Zikuyeho agahigo kashyizweho umwaka ushize na Koenigsegg nubwo Umuyobozi wa McLaren, Mike Flewitt, yavuze ko gukora imodoka zinyaruka nk’iza Bugatti na Hennessey atariyo ntego ihari. Speedtail ipima ibiro 1430. Ni imodoka ya mbere muri 18, McLaren iteganya gusohora mu kuzamura inyungu y’uruganda ho miliyoni 200 z’ama-pound ku mwaka kugeza mu 2025. Ifite ubushobozi burenze ubw’imodoka za Senna na F1, aho ishobora kubika umuriro ungana na kilowate 771, ikagendera no ku muvuduko ungana na kilometero 402.33 ku isaha. Ishobora kugenda ku muvuduko uruta amasegonda ane uwo izo mu bwoko bwa P1 zikoresha. Izi modoka zizatangirwa gukorwa mu mpera z’umwaka utaha. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Imodoka zigendera ku muvuduko uruta uw’izindi zose ku isi zigiye gushyira ku isoko (AMAFOTO) UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 29-10-2018 saa 13:27' whatsapp Facebook Uruganda rukora imodoka rwo mu Bwongereza McLaren rwamuritse inshya rwise “Speedtail” ifite agaciro ka miliyoni 3.2 z’amadolari ya Amerika. Uyu muhango wabereye i New York ku wa Gatanu. Iyi modoka nshya ifite imyanya itatu, ni yo igezweho mu ruhererekane rw’izikorwa na McLaren, ikaba kandi iri mu zihenze. Ni imodoka zikoreshwa mu muhanda zikurikira iza P1 na Senna, mu gihe izindi nka 720S na 570S zikoreshwa muri siporo. Imodoka nshya za McLaren zikoranye ikoranabuhanga rituma zigendera ku muvuduko urenze uwa McLaren F1 (zikoreshwa mu masiganwa y’imodoka), zaciye agahigo ko kugendera ku muvuduko wa kilometero 386 ku isaha mu 1998-2004. Umuvugizi wa McLaren, Wayne Bruce, yavuze ko hazakorwa gusa imodoka 106, umubare ungana n’izakozwe zo mu bwoko bwa F1. Zahise zigurwa n’abakiliya b’imena. Ni amateka yisubiyemo kuko n’imodoka zo mu bwoko bwa Senna zagurishijwe zose kuri (miliyoni $1.4) zitaragera ku isoko. Yagize ati “Ni imodoka za mbere zigendera kuri uyu muvuduko zikozwe.’’ Zikuyeho agahigo kashyizweho umwaka ushize na Koenigsegg nubwo Umuyobozi wa McLaren, Mike Flewitt, yavuze ko gukora imodoka zinyaruka nk’iza Bugatti na Hennessey atariyo ntego ihari. Speedtail ipima ibiro 1430. Ni imodoka ya mbere muri 18, McLaren iteganya gusohora mu kuzamura inyungu y’uruganda ho miliyoni 200 z’ama-pound ku mwaka kugeza mu 2025. Ifite ubushobozi burenze ubw’imodoka za Senna na F1, aho ishobora kubika umuriro ungana na kilowate 771, ikagendera no ku muvuduko ungana na kilometero 402.33 ku isaha. Ishobora kugenda ku muvuduko uruta amasegonda ane uwo izo mu bwoko bwa P1 zikoresha. Izi modoka zizatangirwa gukorwa mu mpera z’umwaka utaha. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu