Ikipe ya Rayons sport yaraye irwaniye mu kibuga na  USM Alger yo muri Algeria

Ni mu irushanwa rya CAF Confederations Cup aho ikipe ya Rayons sport
ihagarariye u Rwanda muri ayo marushanwa yaraye irwaniye mu kibuga n’ikipe yo muri Algeria umukino za nanganyije.
Alger yo muri Algeria nyuma y’aho USM Alger yari yatsinze Rayons sport ibitego
bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye I Kigali.

Reba barwana hano

Ismaila Diarra niwe washimishije abareyo nyuma y’uko ku munota wa 29 w’igice
cya mbere yabashije kubona ikipe ya Rayons sports igitego, igice cya mbere
kikaza kurangira iyi kipe bakunze kwita Gikundiro ari yo iyoboye umukino.

Yakomeje kuryama ku gitego ishakisha uko yabona icya kabiri cyayihesha
umutekano, ariko ntibyayikundira dore ko ikipe ya USM Alger yasaga nk’aho
irusha ikipe ya Rayons sport mu gice cya kabiri.

USM Alger yagerageje kuba yakwishyura Rayons sport igice cya kabiri
cy’umukino kigitangira ari ntibyayikundira, dore ko ubwugarizi n’umuzamu ba
Rayons sport bari maso cyane muri uwo mukino. Byageze ku munota wa 80
Rayons sport ubona ko isa n’aho igiye gukura intsinzi mu Barabu, ariko ku munota
wa 86 USM Alger yaje kubona igitego cyo kwishyura ubwo Amine Hamia
yatsindaga igitego cy’umutwe ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu rya
Rayons sport.

Iyi kipe kandi ya USM Alger, yabonye amahirwe atari make muri uyu mukino
yashoboraga kuvamo ibitego, ariko Bashunga Abuba wari urinze izamu rya
Rayons sport muri uyu mukino agenda abyitwaramo neza.

Myugariro wa Rayons sport Manzi Thierry wagize uruhare mu gutsindwa igitehgo
cya kabiri mu mukino wabereye i Kigali, wabona ko noneho yakinanaga neza na
Rwatubyaye Abdul; ibintu byafashije cyane ikipe ya Rayons sport kutinjizwa
ibitego birenze kimwe muri uyu mukino.

Iyi kipeya Rayons sport yambara ubururu n’umweru bakunze no kwita Gikundiro,
izongera gukina muri iri rushanwa rya CAF Confederations Cup ry’uyu mwaka
tariki ya 18 Kanama 2018, aho izaba icakirana na Gor Mahia mu gihugu cya
Kenya.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Maniragaba Emmanuel Kuya 30-07-2018

Gikundiro ntacyo umukino utaha izawutsinda noneho iracyafite amahirwe

Dushimiyimana Eric Kuya 30-07-2018

ndumva iyi kipe yaduserukiye neza,bakomereze aho