Rayon Sport isinyishije Ally Niyonzima-Amafoto

Ikipe ya Rayon Sport benshi bakunda kwita "Gikundiro" kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2020 mu masaha y’igicamunsi isinyishije umukinnyi mushya ari we, Ally Niyonzima nyuma y’igihe gito avuye muri APR FC akerekeza muri Oman.

Uyu mukinnyi akina hagati ariko afasha abugarira. Yari amaze iminsi ari kuganira n’ikipe ya Rayon Sports ngo abe yayisinyira, akaba yaraye ageze i Kigali kuri uyu mugoroba, akaba kuri uyu wa Gatatu ari bwo ahise asinya amasezerano y’amezi atandatu.

Ally Niyonzima asanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, akaba yari aherutse kwerekeza mu gihugu cya Oman nyuma yo gutandukana n’ikipe ya APR FC.

Uyu mukinnyi yakinnye, mu makipe nka AS Kigali, Mukura VS, na APR, akaba yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports aho agomba guhatanira umwanya n’abandi bakinnyi basanzwe bakina mu kibuga nka Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Olokwei Commodore, Umar Sidibe na Kakule Mugheni Fabrice.


Ally Niyonzima asinyiye Rayon Sports akiva muri Oman aho yari yagiye atandukanye na APR FC


Ally Niyonzima yanakiniye Amavubi

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo