Ikipe ya Nice yirukanye Patrick Vieira wayitozaga

Nyuma y’imyaka ibiri n’igice ayitoza, ikipe ya Nice ikina icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Bufaransa yirukanye Patrick Vieira wahoze ari umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na Arsenal.

Iyi kipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bufaransa izwi nka Ligue 1, yatsinzwe imikino itanu yikurikiranya, harimo n’uwo ku wa Kane yatsinzwe na Bayer Leverkusen ibitego 3-2, igahita isezererwa mu irushanwa rya Europa League.

Ubu iri ku mwanya wa 11 muri shampiyona.

Vieira, wanakiniye Manchester City, Inter Milan na Juventus, yari umutoza wa New York City FC mbere yo kwerekeza muri Nice.

Adrian Ursea, wari umutoza wungirije Vieira, ni we wagizwe umutoza mukuru wa Nice.


Patrick Vieira na bagenzi be bo mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa begukanye igikombe cy’isi cyo mu 1998

U RWANDA RUHAKANA KO ABARIMO PEREZIDA KAGAME BAKOZE IBYAHA BY’INTAMBARA, RUJIGIRO NTAKOZWA IBYO KWISHYURWA N’U RWANDA AMAFARANGA RWATEGETSWE N’URUKIKO RWA EAC KUMWISHYURA, AYA MAKURU N’ANDI URAYIYUMVIRA BIRAMBUYE MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mbandiyimfura Kuya 10-12-2020

Niko bigenda da,iyo ikipe yatsinzwe,umutoza arabizira,yatsinda kandi bavuga ko abakinnyi ari abastars.Patrick niyihangane