Ikamba rya Notorious B.I.G n’amabaruwa y’urukundo ya Tupac byaguzwe akayabo

Ikamba ryambawe ubwo Notorious B.I.G yifotoje mbere gato y’uko yicwa, n’amabaruwa y’urukundo ya Tupac Shakur akiri ingimbi, ku wa Kabiri nijoro byaguzwe muri cyamunara i New York.

Iryo kamba ryaguzwe US$594,750 (ni hafi miliyoni 580 mu mafaranga y’u Rwanda) nk’uko bivugwa na kompanyi y’ubucuruzi ya Sotheby’s yarigurishije.

Mu kwezi gushize, Sotheby’s yari yabariye iri kamba ryonyine agaciro kari hagati ya US$200,000 na US$300,000, none ryaguzwe hafi inshuro ebyiri z’ayo batekerezaga.

Biggie yambaye iri kamba iminsi itatu gusa mbere y’uko araswa ari mu modoka agapfa tariki 09/03/1997, yari afite imyaka 24.

Amabaruwa y’urukundo umuhanzi w’icyamamare Tupac Shakur yandikiye umukobwa bakundanaga biga ku ishuri ryisumbuye ry’i Baltimore, yo yaguzwe $75,600 (arenga miliyoni 73 mu manyarwanda).

Mu nzu ya cyamunara, aya mabaruwa yari yiswe ko "aryoshye mu bihe bigoye" nk’uko bivugwa na Televiziyo CNN.


Amabaruwa 22 Tupac yandikiye umukunzi we bakiri bato yagurishijwe arenga $75,000

Mu itangazo ryasohowe na Sotheby’s, iyi kompanyi ivuga ko ririya kamba rya Biggie n’amabaruwa ya Tupac bitanga "ishusho yimbitse, mu buryo bwabyo, y’aba bantu mu bundi buryo batazwi muri rubanda".

Iyi kompanyi ivuga ko kuba ibi bintu byaguzwe kuri ako gaciro ari "ikimenyetso cy’ingufu hip-hop yatangiranye n’uburyo yamamaye nyuma".


Ikamba rya Notorious B.I.G aho ryarimo rigurishirizwa

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo