Ijonjora rya Miss Afrika Calabar 2019 rizabera muri Kenya

Ku nshuro ya mbere i Nairobi muri Kenya hazabera ijonjora ry’ irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar 2019 irushanwa u Rwanda rusanzwe rwitabira.

Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar rihuza abakobwa batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika rikabera muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria ari nayo iritegura.

Iri rushanwa ryatangiye mu mwaka wa 2016, rigiye kuba ku nshuro ya Kane, kuri ubu abashaka kuryitabira bakaba baratangiye kwiyandikisha guhera muri Kamena kugeza mu Ukwakira 2019.

Ubuyobozi bw’iri rushanwa bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zaryo bwatangaje ko ku nshuro ya mbere ijonjora ry’abakobwa bazajya mu mwiherero mu Ukuboza rizabera muri Kenya mu mujyi wa Nairobi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, hakazahurira abakobwa baturutse mu Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Eritrea, Somalia, Malawi n’ibindi.

Abatazabasha kujya muri Kenya nabo baraborohereje kuko basabwe kuzohereza amashusho yabo, akaba azatangira gutoranywa guhera tariki 18 kugera 21 Ukwakira 2019.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ’ubumuntu’, Umuyobozi w’Intara ya Cross River akaba yaravuze ko icyatumye bayihitamo ari ukwibutsa abantu guha agaciro bagenzi babo kuko iyo ndangagaciro igenda itakara ndetse iyi nsanganyamatsiko ikaba yaratutse ku ihohoterwa ryari rimaze iminsi rikorwe abanyamahanga mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro ebyiri aho mu 2017 haserutse Muthoni Fiona Naringwa wanatahaye umwanya wa kabiri mu gihe mu 2018 haserutse Irebe Natacha Ursule utarabashije kwegukana umwanya n’umwe.

Umuhango wo kwambika ikamba Miss Africa Calabar 2019 uzaba tariki 27 Ukuboza 2019 buke haba umutambagiro ukomeye ukorerwa muri iyi Leta.

Gutora abakobwa bazaryitabira bizatangira mu masaha 24 nyuma yo gutoranywa kwa bakobwa bo muri Nigeria hazaba ari tariki 31 ukwakira. Uzegukana irushanwa ry’ uyu mwaka azahembwa ibihumbi $30 n’imodoka nshya, uwa kabiri ahembwa ibihumbi $10 mu gihe wa Gatatu ahembwa ibihumbi $5.

Miss Africa Calabar ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye muri Afrika rikaba ryaratangijwe mu mwaka wa 2016 rifite intego yo guteza imbere abakobwa bo muri Afrika ndetse no kumenyekanisha umuco w’ibihugu bitandukanye baba baturukamo.

Mu mwaka wa 2016 iri rushanwa ryari ryegukanywe na Neurite Mendes ukomoka muri Angola, 2017 ryari ryegukanywe na Gaseangwe Balopi ukomoka muri Botswana naho 2018 ryegukanwa na Dorcas Kasinde wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo

JPEG - 155.1 kb
Dorcas Kasinde niwe wari wegukanye Miss Africa Calabar umwaka ushize wa 2018





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo