Ihere ijisho ubusitani bwatwaye Umujyi wa Kigali akayabo-Amafoto

Umujyi wa Kigali uri mu mirimo ya nyuma yo kunoza ubusitani bugezweho bwubatswe imbere y’ibiro byawo, bwagenewe ibikorwa remezo bigezweho bifasha abantu kwidagadura, kuruhuka no kunguka ubumenyi, ni ubusitani bwagiyeho akayabo ka Miliyoni zirenga 200.

Ubu busitani bwatangiye gutunganwa kuva muri Mutarama 2019 buzatahwa mu minsi iri imbere. Ku rubuga rwa Twitter, benshi bashimye Umujyi wa Kigali ku bwo gukora ubusitani bwiza buzafasha benshi. Hari n’abandi banditse basaba ko hari ibyakongerwamo.

Kuhatemberera ni ubuntu, gusa ku bantu bifuza kuhafatira amafoto/amashusho y’ubukwe cyangwa indirimbo bizajya babanza kubisabira uburenganzira.

Ubu busitani burimo intebe z’urubaho zisize verine ziteye mu bice bitandukanye bizorohera benshi kwicara bakaganira, bakaruhuka banaganira! Ni ubusitani butoshye kandi buzaba bufite n’ubwiherero.

Ubu busitani buzashyirwamo internet y’ubuntu (Free wi-fi) izafasha benshi kuharuhukira baganira n’inshuti

Umujyi wa Kigali utangaza ko ubu busitani buzatahwa ku mugaragaro mu minsi iri imbere. Bwubatswe ku buso bwa metero kare 1072, butwara miliyoni 226,1 Frw.

Umujyi wa Kigali uvuga ko nibura 6% by’ubuso bwawo, mu gishushanyo mbonera bwageneye ahantu ho kuruhukira. Mu bindi bice bikomeje gutunganywa ngo bigenerwe bene ibi bikorwa harimo igishanga cya Nyandungu, ahazwi nka Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park.

Ni ubusitani rusange bwagutse buri ku buso bw’ 1 072. Bwubatse hejuru y’inzu igizwe n’inkingi zirenga 10 irimo inyandiko zitandukanye z’Umujyi wa Kigali, kujyayo wifashisha esikariye umeze nk’umanuka munsi.

Ubu busitani buri imbere y’inyubako ya I&M Bank, Minecofin na Ubumwe Grande Hotel- Bwagejejwemo umuriro w’amashanyarazi, amazi meza, burimo n’indabo z’amako atandukanye.


Amezi 10 arashize ubu busitani butunganywa


Ubusitani bw’Umujyi wa Kigali bwatanzweho 226, 143, 904 Frw


Ubu busitani buri imbere y’Inyubako y’Umujyi wa Kigali


Mu minsi mike abantu baratangira gutemberera no kuganirira muri ubu busitani


Ubu busitani bwubakishijwe amabuye meza yaconzwe neza


Intebe zo kwicaraho zamaze gutegurwa


Aha hantu hashyizwe uburyo bufasha abahasura kwicara bakaganira


Bwashyizwemo indabo z’amako atandukanye aryoheye ijisho


Ubu busitani buzashyirwamo internet nziramugozi (Wi-Fi)


Mu mutima w’ubu busitani hashyizwemo amazi nk’ayo mu zindi ‘rond point’





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
edward Kuya 9-11-2019

Ni byiza cyane.Bizarushaho kongerera umugi n’Umurwa mukuru w’igihugu cyacu .

Bravo kuwazanye bwa mbere icyo igitekerezo ndetse n’abandi bagize uruhare mukugishyigikira none bikaba byashyizwe mu bikorwa.