Igihe icyo ari cyo cyose najya mu rukundo-Rwatubyaye

Umukinnyi Rwatubyaye Abdul ubu uri mu Rwanda mu kiruhuko, yavuze ko ubu nta mukunzi afite ngo gusa igihe icyo ari cyo cyose yaba abonye umukunzi umukora ku mutima, yajya mu rukundo.

Uyu myugariro w’umunyarwanda ukina muri USA, mu kiganiro yagiranye n’ISIMBI, yavuze ko ubu nta mukunzi afite kuko yatandukanye na Chelina Umurerwa wahoze ari umukunzi we, gusa yirinze kuba yavuga icyo bapfuye.

Yagize ati "Chelina tumaze igihe twaratandukanye, tumaze igihe kinini twaratandukanye, urabizi abantu bapfa ibintu byinshi, abantu bagenda bashwana mu bihe bitandukanye, rero igihe cyarageze ntibyashoboka ko dukomezanya, ntawo najya gushyira ku rutonde ibyo twapfuye ariko igihe cyarageze turatandukana."

Yakomeje avuga ko isaha n’isaha yiteguye kuba yasubira mu rukundo igihe cyose abonye umwari umugwa ku mutima kuko ubu yumva nta nzitizi afite zamubuza gukundana.

Yagize ati "Igihe icyo ari cyo cyose, byaterwa, ndamutse mbonye uwo dukundana mu gihe cya nyacyo nta guhubuka igihe icyo ari cyo cyose najya mu rukundo."

Rwatubyaye Abdul kandi yaboneyeho gukuraho urujijo rw’abantu bakekaga ko yaba ari mu rukundo na Didy d’Or wahoze akundana na Kimenyi Yves, yavuze ko ari inshuti zisanzwe nta kindi kibyihise inyuma.


Rwatubyaye ari kumwe na Chelina bahoze bakundana

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo