Ifoto ya Mc Tino asa n’uri gusezerana mu mategeko n’umukecuru yavugishije abantu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa na benshi mu Rwanda, hacicikanye ifoto igaragaza Mc Tino ahagaze iruhande rw’umugore ukuze ari gusinya mu gitabo, bari iruhande rw’ibendera ry’u Rwanda, bamwe bakibibona bagira ngo yakoze ubukwe.

Iyi foto yacicikanye benshi bahamya ko Mc Tino yakoze ubukwe, ariko bagatangazwa n’umukecuru w’umuzungu witirirwaga kuba umugore we.

Iyo foto bigaragara ko yabanje gushyirwa hanze n’uwitwa Patycope, ayiherekeresha amagambo ashimira umuryango w’umusore wakoze ubukwe.

Ati “Imyaka ni umubare gusa gukura mu mutwe nibyo bifite akamaro.”

Mc Tino aganira na IGIHE, yabanje gukubita agatwenge avuga ko yatunguwe no kubona ifoto ye isakazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ni ubukwe bw’inshuti yanjye yitwa Manzi, uriya ni mama w’umugore we witwa Jully. Yari ari gusinyira umukobwa we bagiye gusezerana mu murenge, kubera ko akuze cyane kandi akaba yari yarushye, bamuhamagaye gusinya njya kumwereka aho asinya ndangije ndagenda ndiyicarira.”

Tino yakomeje avuga ko ubu bukwe bwabereye i Karongi ahitwa Rubengera kuri uyu wa Kane.

Ifoto ya Mc Tino ikimara gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, buri wese yayisangizaga inshuti ze yiyandikiye ibye, biteza urujijo benshi.

Mc Tino w’imyaka 33, akenshi iyo mu itangazamakuru abajijwe igihe azakorera ubukwe arya indimi. Mu 2015 ubwo yuzuzaga imyaka 30 yabajijwe niba ajya ateganya kurushinga avuga ko biri mu mugambi w’Imana.

Ubu Mc Tino ni umuhanzi ku giti cye, nyuma y’uko umwaka ushize yasezeye mu itsinda TBB yari amenyerewemo.

JPEG - 64.1 kb
JPEG - 39.7 kb
JPEG - 69.7 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo