Ifoto iteye ubwuzu Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we

Abinyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame yasangije abamukurikira bagera kuri Miliyoni ebyiri ifoto iteye ubwuzu ateruye umwana benshi bahise bavuga ko ari umwuzukuru we nubwo we atabivuze, aha yavuze gusa ko yagize impera z’icyumweru z’agahebuzo kubera iki kiremwamuntu kidasanzwe.

Iyi foto Perezida Kagame yasangije abamukurikira kuri Twitter yayiherekeresheje amagambo agira ati "Nagize impera z’icyumweru naruhutsemo neza cyane kubera uyu mwana uhebuje ! Umugisha !!".

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’igitangazamakuru cya Leta, RBA, yagarutse ku Mwuzukuru we nyuma yuko umunyamakuru amubajije iby’uko aryohewe no kuba amufite aho yasubije agira ati “Ni bishya ariko ni byiza cyane, nari menyereye kuba Se w’abana, iyo wabaye noneho Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera, ni nko kuzamurwa mu ntera".

"Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, nindangiza mpora niteguye kujya mu yindi mirimo yo kureberera abuzukuru.”

Umunyamakuru yamubajije kandi niba umwana ari umukobwa cyangwa umuhungu, Perezida amusubiza ati “Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha yo Kugera mu Rugo ataragera hari ubwo nyaruka nkajya kumusura …”

Perezida ati “Njyenda nka Kagame rwose !! Ibindi birankurikira ntanabishakaga [aha yavugaga abamurinda n’icyubahiro cy’Umukuru w’Igihugu]”.

Ku wa 19 Nyakanga 2020 nibwo Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo, akaba umwuzukuru wa Mbere wa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Bukeye bwaho ku wa 20 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yashyize kuri Twitter ubutumwa avuga ko atewe ishema no kugira umwuzukuru.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko umuryango we uri mu byishimo bikomeye kuko kuva ku wa 19 Nyakanga, yitwa “Sogokuru”, ashimira Ange Kagame na Ndengeyingoma.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubona umwuzukuru “ku nshuro ya Mbere bishimisha kurushaho”.

Ku wa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Ingabire Kagame, umukobwa rukumbi wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma.

Iyi mihango yakurikiwe no gusezerana imbere y’Imana kw’aba bombi ku wa 06 Nyakanga 2019 mu birori byitabiriwe n’abantu bo mu miryango n’abandi batumirwa.

Ange Ingabire Kagame, ni we mukobwa rukumbi Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bafite mu muryango w’abana bane bafite.


Ifoto Perezida Kagame yasangije abamukurikira kuri Twitter avuga ko yaryohewe n’ibihe byiza yagize ku bw’Umwuzukuru we

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo