Icyo nyina wa Diamond avuga ku bukwe bw’umuhungu we

Mu minsi ishize hakwirakwiye inkuru zavugaga ko n’ubwo Diamond Platnumz yahihibikanye avuga ko agiye kurushinga n’umukobwa wo muri Kenya, nyina Sanura Kassim ashobora kuba atabishaka.

Mu kiganiro na Risasi Mchanganyiko, nyina wa Diamond yahishuye akamuri ku mutima, anavuga ku mukazana we mushya.

Uyu mukecuru ukunze kwitwa Bi Sandra ku mbuga nkoranyambaga, yahakanye iby’amakuru amaze iminsi avuga ko yahatiye umuhungu we kurushinga n’umukobwa wo muri Tanzaniya witwa Kim Nana aho kuba Tanasha Donna Oketch bari mu rukundo.

Ati “Ni gute nakwanga ko Tanasha aba umukazana wanjye kandi nta kibi yigeze ankorera? Ni nde wavuze ko ntigeze mwemera? Niba umuhungu wanjye yumva amunyuze mu buryo bunoze, niteguye guhundagaza imigisha ku mubano wabo.

Imyaka si ikibazo cya Diamond, ndatekereza igihe kigeze ngo abe yarushinga.”
“Amaboko yanjye ategereje kugwamo umukazana wanjye Oketch n’urukundo rwinshi. Imana izadufashe mu rugendo rwo gukora ubukwe bikorwe nk’uko byateguwe.”

Uyu mukecuru w’imyaka 50 aganira n’iki kinyamakuru, inyuma ye humvikanaga urusaku rw’umukobwa we witwa Esma Platnumz wavugaga ko bafite icyifuzo cy’uko Tanasha yaba umukobwa wa nyuma musaza we yeretse umuryango.

Ati “Ni Diamond Platnumz ubwe wahisemo Tanasha Oketch ndetse nta kibazo mbifiteho, kandi yabonye ko baberanye ndetse banashyigiranwa. Nabifuriza ibyiza.

Nifuza ko iby’urukundo rwabo bitarangira nk’uko iby’abandi bakundanye na Diamond byagenze. Nifuza kwitwa muramukazi wa Tanasha.”

Uyu mukobwa w’Umunya-Kenya yeretse umurwango we Diamond Pltnumz ku wa 1 Ukuboza, ndetse nyuma y’icyumweru na Diamond yahise amwereka nyina n’abavandimwe nk’umukobwa yifuza ko barushinga.

Mu minsi mike ishize Diamond Platnumz yabwiye Wasafi Tv ko yifuza gukora ubukwe na Tanasha ku wa 14 Gashyantare 2018, umunsi w’abakundana umenyerewe nka ’Saint Valentin’ kuko akeneye umuntu umuba hafi yaba mu bijyanye n’ishoramari no bundi buzima bujyanye n’urukundo.

Yagize ati “Ni ukuri nshaka kwicara ngatuza ngashaka uwo dufatanya urugendo rw’ubuzima bw’urukundo. Narishimishije bihagije. Ni ukuri nakoze byinshi. Nkeneye umugore umpa inama, akanamfasha gukora ubushabitsi neza, akabukurikirana kugira ngo bukomeze kugera kure. Tugakomeza no guteganyiriza ahazaza, kandi ndi njye na Tanasha umushinga nk’uwo tuwugeze kure.”

Mu Ukwakira Diamond yari yavuzwe mu rukundo n’undi mukowa witwa Kim Nana ariko ibyabo byaje gupfa bitamaze kabiri.

JPEG - 68.9 kb
Diamond aheruka kuvuga ko we n’umukunzi we mushya Tanasha bazambikana impeta yo kubana akaramata ku munsi w’abakundana uzwi nka ’Saint Valentin’
JPEG - 57.3 kb
Nyina wa Diamond yahishuye ikimuri ku mutima ku bijyanye nuko umuhungu we ashaka kumuzanira umukazana umwaka utaha wa 2019


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo