Icyo Tanasha yasubije uwamwise umunebwe mu gutera akabariro

Nyuma yuko inshuti ya diamond Platnumz yitwa Juma Lokole usanzwe ari umutinganyi yibasiye Tanasha Donna amwita umunebwe mu buriri (mu gihe cyo gutera akabariro) ngo ndetse akanigira umwamikazi (Slay Queen), uyu muhanzikazi yamusubije ko ingunguru zirimo ubusa ari zo zirangiira cyane kandi ko atazanamenya uko bimeze kubera we ari umutinganyi nta makuru abifiteho.

Abinyujije kuri Instagram, Mama Naseeb Junior (Tanasha), yavuze ko ingunguru zirimo ubusa ari zo zigira urusaku rwinshi, kuko yibazaga amasegonda uyu musore yamara mu buriri, avuga ko Juma Lokole atazigera amenya uko byifashe kuko aryamana n’abo bahuje igitsina.

Tanasha ati "Umunebwe? Kuki utangerageza ngo wemeze niba ibi ari ukuri… Wamara amasegonda angahe? Nako tegereza… Nibagiwe, ntabwo ubikorana n’abagore, ndakeka rero ko utazigera ubimenya. Ariko yewe… Uzi uko bajya bavuga, ingunguru zirimo ubusa ni zo zigira urusaku rwinshi".

Tanasha Donna yakomeje yibaza impamvu abantu bamwe bagira ibintu bibi byo kuvuga ku bandi bantu batazi, nta n’icyo babaziho.

Ati "Birababaje ukuntu abantu bamwe babafite ibintu bibi byo kukuvugaho gusa kandi nta n’ikintu na kimwe bazi kuri wowe. Wibuke ko amazimwe asangizwa n’ababwiwe ibinyoma, ari nabo bakunze kumvikana nkibicucu mugihe bakomeje gukora iyo kinamico bateza imvururu".

Aya magambo aje nyuma yuko amashusho yasakajwe n’uyu mukozi wa Diamond Juma Lokole, avuga ko Tanasha Donna yajugunywe se w’umwana we amuziza ubunebwe mu buriri.

Mu kiganiro kuri Televiziyo, Lokole yagarutse ku magambo ya Chibu Dangote, avuga ko yari yiteguye kurongora Mama Naseeb Junior, avuga ko ubunebwe bwa Madamu Donna mu buriri ari bwo bwatumye umubano wabo urangira.

Ati "Tanasha yigiraga umwamikazi cyane, bitabaye ibyo yari kuba Tanasha, mu nzu mu gihe ari weekend ndende, fata umugabo, mukore massage, mwiyakire mumere neza. Ariko niba ugumye mu nzu nk’umwiyahuzi waturutse muri Kongo, ugaceceka cyane, gusa wowe na televiziyo gusa!".


Tanasha yasubije Juma Lokole usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Diamond ko kubera ari umutinganyi atazigera amenya amakuru kuri ibi ndetse ko ingunguruzirimo ubusa ari zo zigira urusaku rwinshi


Tanasha na Diamond batandukanye babyaranye umwana umwe w’umuhungu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo