Icyo Miss Naomie yavuze ku kuba yarabonye amanota agayitse

Ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2020, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri barangije umwaka wa Gatandatu w’ayisumbuye wa 2019, aho amanota y’umukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie yasohotse agayitse bituma abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bamwe banashinja abategura Miss Rwanda kubeshya Abanyarwanda.

Avuga ku manota ye akomeje kunengwa na benshi kubera uburyo ari makeya, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yavuze ko uburwayi ari yo mpamvu yatumye abona amanota mabi mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandutu w’amashuri yisumbuye.

Nyampinga w’u Rwanda yarangije mu bandi ariko abona amanota ‘atamwemerera kugira Kaminuza’ yigaho mu Rwanda, yagize amanota 13/73, harimo aho yagize F.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yakirwe na Kaminuza, iyo yize Science agomba kuba yaragize nibura amanota 18, uwize andi masomo asabwa kuba yaragize amanota 24/73.

Miss Naomie Nishimwe yabwiye RBA ko amanota yabonye atayishimiye, ngo si we byaturutseho.

Ati “Amanota ni ayange, sinayakiriye neza. Uko mwayabonye ni ko nayabonye, nta kindi nabihinduraho.”

Akomeza agira ati “Sinabigira urwitwazo, ariko umwaka wange ntiwari woroshye kuko nagize ikibazo cyo kurwara, gusa ndashimira Imana kuba nkiriho.”

Avuga ko atiteguye gusubira kwiga mu mashuri yisumbuye kugira ngo abashe kugira amanota meza, ngo intego ye ni ugukomeza amasomo ye muri Kaminuza .

Avuga ko kugeza ubu ari guhura n’imbogamizi z’abantu bamuvuga uko bashatse harimo n’abamuca intege, gusa ngo nta zacibwa intege n’abavuga ibyo bashaka kuko bazahora ho.

Icyo Miss Rwanda 2020 ashyize imbere ni ibikorwa bye.

Naomie w’imyaka 19 arangirije amashuri yisumbuye mu Kigo kitwa Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics and Geography, MEG).

Yatsindiye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ahigitse abakobwa 18 bari bahatanye.

Mu Mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu wabereye i Gabiro tariki 16-19 mu byo baganiriyeho harimo n’Uburezi, umwe mu myanzuro bafashe ni uko nta munyeshuri uzongera kwimurwa atatsinze.

Perezida Paul Kagame mu ijambo rifungura umwiherero yanenze cyane Kaminuza zititaye ku ireme ry’Uburezi ahubwo zishyira imbere amafaranga.


Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie yavuze ko amanota makeya yagize mu bizamini bya Leta byatewe ngo n’uburwayi


Miss Naomie ku manota ye 13/73 ati “Amanota ni ayange, sinayakiriye neza. Uko mwayabonye ni ko nayabonye, nta kindi nabihinduraho”.

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo