Icyo Miss  Mutesi Jolly yavuze kuri Mwiseneza Josiane yashinjwaga gupinga

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’ u Rwanda wa 2016, wari mu bakemurampaka ba Miss Rwanda 2019, yashyizwe mu majwi ko yagaragaje gupinga Mwiseneza Josiane wari ushyigikiwe bikomeye mu irushanwa nyuma yuko afashwe amashusho yibereye muri Telefoni mu gihe Mwiseneza yasubizaga ibibazo yari abajijwe.

Ku wa Gtandatu tariki ya 26 Mutarama 2019, nibwo nyampinga w’ u Rwanda wa 2019 yamenyekanye, uwo munsi nibwo Mwiseneza Josiane yambitswe ikamba rya Nyampinga ukunzwe.

Ubwo Mwiseneza Josiane yasubizaga abagize akanama nkemurampaka mu gusoza Miss Rwanda 2019, Mutesi Jolly yafashwe Video ahugiye muri Telefone ibintu byasakajwe cyane bamwe bakavuga ko ‘yari yamusuzuguye’.

Bamwe mu basesenguye iyo videwo bavuze ko kuba Mutesi Jolly yaramwenyuye agahita yigira muri terefone ari ikimenyetso cy’uko yari apinze Mwiseneza Josiane.

Ibi bisa nk’ibyongeye kuko mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, ubwo Mutesi Jolly yasabwaga kuvuga uko yabonye Mwiseneza Josiane, yasubije ko atigeze amubona nk’ umuntu udasanzwe nyamara imbaga nyamwinshi yo yari inyuma ye nkuko byagaragaye mu buryo butandukanye bw’abamushyigikiye kugeza yambitse ikamba yatsindiye.

Umunyamakuru yahise amubwira ko ‘Josiane yari umwihariko’. Jolly na we ati “Gute se ubwo?”

Mutesi Jolly yongeyeho ko “ Biterwa n’igisobanuro umuntu abiha, ariko kuri njye yari umukandida nk’abandi bose, yari afite amahirwe angana nk’abandi, nta kintu gitangaje.”

Yakomeje agira ati “Ikindi navuga kuri Josiane, ni umukobwa watinyutse, ntabwo ari buri muntu wese upfa gutinyuka, wenda ubwo nibwo budasa namuvugaho[…] Yeretse abandi bakobwa bose ko bishoboka.”

Uyu mukobwa kandi yashinjwe kenshi ko atera ubwoba abakobwa bahatanira Miss Rwanda cyane cyane mu gihe cyo kubaza ibibazo. Mu ijonjora ryabereye i Huye, uwitwa Umurungi Sandrine we yavuye imbere y’akanama nkemurampaka avuze ko ‘yari yatitijwe na Mutesi Jolly’.

Uyu mukobwa ngo ntazi impamvu babimushinja.

Ati “Nanjye ndabyibaza. Nanjye ndi ikintu kintungura buri munsi mu buzima bwanjye, nta kintu kidasanzwe kuko nanjye naciye muri ririya rushanwa […] Ni ibintu maze kumenyera, narabyakiriye.”

Yongeyeho ko atazi impamvu nyakuri ituma bamushinja gukangaranya abakobwa.

Yagize ati “Uko wumva urimo kubyibaza, nanjye babivugaho niko mbyibaza. Nonese ko mba ntambaye mask y’igikoko giteye ubwoba, ibibazo mbaza, n’ibyo mu gusoza irushanwa baranenze ngo nabajije ibibazo bikomeye kandi ibyo nabazaga byari byanditse, narabisomaga.”

Mutesi Jolly kandi yataramiweho biratinda ku mbuga nkoranyambaga mu gusoza Miss Rwanda 2019, azize ijambo ‘Girl’ yavuze mu buryo bugoretse abandi bakamushinja gukoresha Icyongereza kirimo amagambo y’inshoberamahanga kugira ngo atitize abakobwa.

PNG - 995.4 kb
Miss Jolly wavuzweho gupinga Mwiseneza
PNG - 900.6 kb
Mwiseneza Josiane yavugishije benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019
PNG - 781.6 kb
Miss Rwanda 2019 yasojwe Mwiseneza Josiane yambitswe ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Benjamin U Ben Kuya 8-02-2019

Mwiriwe"nanjye Mbona Joly Atarashaka Josiane Gsa Yigaragaje Nabi"

Benjamin U Ben Kuya 8-02-2019

Mwiriwe"nanjye Mbona Joly Atarashaka Josiane Gsa Yigaragaje Nabi"