Icyo Meddy yatangaje nyuma yo kuva muri Gereza, n’umukunzi we yagize icyo avuga

Ku wa 21 Ukwakira 2019 ahagana saa munani zo mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku mbere nibwo inkuru yabaye kimomo ko Ngabo Medard umenyerewe nka Meddy, umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu mahanga, yafashwe n’inzego z’umutekano akekwaho gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.

Ibi byatumye ahita atabwa muri yombi amara iminsi itanu muri Gereza arekurwa ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019 mu masaha ya mugitondo.

Agisohoka aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, yahise akikizwa n’abo mu muryango we ndetse n’izindi nshuti ze za hafi kimwe n’abashinzwe umutekano w’abahanzi.

Uyu muhanzi nyuma y’umunsi umwe arekuwe yagiye kurukuta rwe rwa Instagram mu rwego rwo gusuhuza abakunzi be n’abakunda ibihangano bye abereka ko ahari , hari ubutumwa yabageneye yifashishije ifoto yafashwe ku munsi wo Kwita Izina 2019.

Mu mugambo yanditse mu rurimi rw’icyongereza, Meddy tugenejereje mu Kinyarwanda yagize ati ” Buri kimwe cyose kimeze neza, mwarakoze ku rukundo rwanyu.

Meddy Kugeza ubu nta bintu byinshi aratangaza ku byamubayeho, dore ko ubu ari bwo butumwa bwa Mbere uyu muhanzi ashyize ku rukuta rwa Instagram kuva byavugwa ko yatawe muri yombi.

Uyu muhanzi yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu afatiwe i Remera mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gufata igipimo cy’ibisindisha basanga kirenze icyo umuntu asabwa kugira ngo atware imodoka yasomye kunzoga.

Abantu benshi bakurikirana iby’umuziki nyarwanda , bakimara kumva iby’itabwa muri yombi rya Meddy , ntibabyemeye , ntibiyumvishaga ko ibi bishoboka cyane ko mu biganiro by’inshi uyu muhanzi yagiranye n’itangazamakuru yumvikanye kenshi avuga ko atanywa inzoga cyangwa ibisindisha.

Bamwe mubakora umuziki hano mu Rwanda berekanye ko ntagikuba cyacitse , bamwe bavuga ko “ntawe biriya bitabaho” , abandi bati “Umwami ahora ari umwami, King is always King,” .

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake yagarutse mu buzima busanzwe , kuri ubu afite imishinga itandukanye mu muziki ategerejweho harimo gufata amashusho y’indirimbo afitanye na Patoraking uherutse mu Rwanda akemeza ko bagiye gukorana indirimo iri gutunganywa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi (Audio).


Ubutumwa bwa Meddy yahaye abamukurikira ababwira ko “Buri kimwe cyose kimeze neza”


Umukunzi wa Meddy, mbere y’uko arekurwa , yifashishije ifoto bari kumwe yafshwe bakora amashusho (Video) ya ‘Ntawamusimbura’ yagiye kuri Instagram ye arandika ati “Mon Coeur”


Abakunzi ba Meddy ntibemeraga ko ibyavuzwe byaba ari ukuri cyane ko iriya mico batayimuziho





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo