Icyatumye Robertinho yanga gukoresha imyitozo ya mbere muri Rayon Sports

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho yanze gukoresha imyitozo y’ejo ku wa Kane kubera ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butaramushyikiriza ibyo bwamwemereye mu masezerano.

Uyu mutoza uherutse kongererwa amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, yanze gutangira imyitozo kuko atarashyikirizwa imodoka isimbura iyo yagendagamo mu mwaka w’imikino ushize.

Nyuma yo gusinya amasezerano, byari byitezwe ko Robertinho agomba guhita atangira gukoresha imyitozo abakinnyi be biganjemo abashya ariko yanze kuyikoresha atarahabwa imodoka nkuko umuvugizi wa Rayon Sports yabitangarije abanyamakuru.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko iyi modoka ya Robertinho yamaze kuboneka ndetse ngo kuri uyu wa Gatanu arakoresha imyitozo.

Rayon Sports iri kwitegura cyane umukino wa mbere wa CAF Champions League izahura na Al Hilal,iri gukora imyitozo kabiri ku munsi,saa 09:00 na saa 15:00.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo