Icyatumye Rayon Sports isezererwa muri CECAFA Kagame Cup 2019

Nyuma yuko itsinzwe n’ikipe ya KCCA yo muri Uganda ibitego 2-1 bigatuma yisanga hanze y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, umutoza mushya wa Rayon Sports yavuze ko icyo bazize ari uko abakinnyi nta myitozo bafite ihagije kandi ko bakoze amakosa 2 akaba ari nayo yabakozeho agatuma abakinnyi ba KCCA bayabyazamo umusaruro bakabasha kuba bayitsinda.

Umutoza wa Rayon sport ati “hagati hacu hari hapfuye abakinnyi bari bananiwe nkimara kubibona nahinduye uburyo bwo kongera ingufu mu bataka gusa byagaragaye ko twakinaga n’ikipe ikomeye kandi imenyereye amarushanwa”.

Nyuma yo gusezererwa, uyu mutoza yavuze ko icyo bagiye gukora ari ukongerera abakinnyi umwitozo kuko abenshi bagiye baturuka ahantu hatandukanye bityo bakaba bataramenyerana ibi bigatuma abakinnyi bose batarahuza umukino.

Rugwiro Herve na we yunze mu ry’umutoza ko ikipe itari ihagaze neza kuko abakinnyi bose ari bashya gusa akomeza avuga ko umusaruro batanze ugayitse kuko ikipe ya KCCA itakagombye kuba yabatsinze.

Ikipe ya KCCA yatsinze ibitego 2 ikipe ya Rayon Sport aho ku munota 34 KCCA yari imaze kubona igitego cyatsinzwe na Kiiza Mustafa nyuma yaho bakimara kugaruka mu gice cya kabiri kimaze iminota icumi gitangiye Rugwiro Herve yishyuye igitego kuri koruneri bari bateye ashyiraho umutwe gusa bidatinze ku munota wa 66 umusore wa KCCA Jackson Nuda yahise ashyiramo igitego cya 2.

KCCA ikaba izahura muri 1/2 n’ikipe izarokoka hagati ya Green Eagles na Gor Mahia, Azam FC yo ikazahura n’izakomeza hagati ya APR FC na AS Maniema

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

KCCA: Charles Lukwago, Mustapha Kizza, Peter Magambo, Kato Samuel, Musa Ramathan, Herbert Achai, Muzamiru Mutyaba, Gift Ali Abubakar, Jackson Nunda, Mike Mutyaba na Allan Okello

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Cizs Hussein, Nshimiyimana Amran, Kakule Mugheni Fabrice, Olokwei Commodore na Ulimwengu Jules.

Umutoza mushya wa Rayon Sports ashimangira ko bazize imyitozo mike y’abakinnyi no kuba bataramenyana neza

Rugwiro Herve watsindiye Rayon na we yagaye umusaruro batanze

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo