Icyamamare muri Basketball Kobe Bryant n’umukobwa we bapfiriye mu mpanuka y’indege

Icyamamare mu mukino wa Basketball Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna Maria Onore Bryant bari mu bantu icyenda bapfuye mu mpanuka y’indege ya Kajugujugu yaguye ahitwa Calabas muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kobe w’imyaka 41, yagendaga mu ndege bwite ubwo iyi ndege yahanukaga igafatwa n’inkongi.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko nta muntu warokotse muri iyi ndege.

Abategetsi bavuga ko iyi ndege yari irimo abantu icyenda, umupilote umwe n’abagenzi umunani.

Katrina Foley, Meya w’umujyi wa Costa Mesa aho iyi mpanuka yabereye, yatangaje undi muntu umwe waguye muri iyi mpanuka.

Uwo ni umutoza w’ikipe y’abakobwa Christina Mauser. Uyu ni umugore w’umuririmbyi Matt Mauser na we wemeje urupfu rw’umugore we.

Kobe yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku isi.

Abantu benshi, barimo abakomeye, batangaje ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rutunguranye rwa Kobe Bryant bakundaga kwita ’Black Mamba’.

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Amerika yanditse kuri Twitter ko Kobe yari "igihanange mu kibuga" ko "yari ari gutangira ikiciro cya kabiri cy’ubuzima".

Usain Bolt icyamamare mu gusiganwa ku maguru, yatangaje ko yumva atizeye ibyo ari kumva mu makuru.

Umuhanzi Kanye West yanditse kuri Twitter ashima ubuzima bwa Kobe no kuba yarabereye benshi ikitegererezo.

Abafana benshi ba Basketball bahise bajya kuri stade ya Staples Center i Los Angeles bahashyira indabo n’imipira ya Basketball bazirikana Kobe.

Mu mikino ya Basketball yose yabaye mu ijoro ryakeye muri Amerika habanje umwanya wo guceceka bamwibuka.

NBA yasohoye itangazo imenyesha ko "ibabajwe cyane n’urupfu rwa Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna wari ufite imyaka 13 gusa".

Asize umugore we Vanessa Laine n’abana batatu b’abakobwa; Bianka Bella Bryant, Capri Kobe Bryant na Natalia Diamante Bryant w’amezi arindwi gusa.


Indege Kobe Bryant n’abandi bantu 9 barimo n’umukobwa we barimo, yaguye ahitwa Calabas ntihagira urokoka


Kobe yakinnye imyaka 20 muri NBA akinira ikipe imwe gusa


Umukobwa we Gianna yariho agera ikirenge mu cya se


Kobe n’umugore we Vanessa Laine mu 2018 bakira igihembo cya Oscar

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi hose: Umugore wa Barafinda yariye karungu byose abishyira hanze:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
CHANTAL Kuya 28-01-2020

IMANA IBAKIRE MUBAYO