Icyamamare Chris Froome ntazajya muri Tour de France

Hashize iminsi hari ugushidikanya ku magara y’uyu mukinnyi watwaye Tour de France inshuro enye, kubera ibikomere yagiriye mu kwitura hasi umwaka ushize.

Geraint Thomas, watwaye iri rushanwa mu 2018, nawe yasigaye, ikipe ya Ineos ubu ishyize imbaraga ku waryegukanye umwaka ushize Egan Barnal n’uwatwaye Giro d’Italia ya 2019 Richard Carapaz.

Dave Brailsford ukuriye iyi kipe yagize ati: "Chris aracyakeneye ikindi gihe cyo kongera gusubira ku rwego rwo hejuru".

Froome, uzarangiza amasezerano ye na Ineos mu mpera z’uyu mwaka w’imikino y’igare, ngo azaba ayoboye abandi muri iyi kipe mu irushanwa rya Vuelta a Espana mu kwa cumi, naho Thomas ayobore abandi mu isiganwa rya Giro d’Italia.

Froome w’imyaka 35, Umwongereza wavukiye muri Kenya, yatwaye amasiganwa arindwi akomeye mu magare ku isi, arimo Tour de France inshuro enye; 2013, 2015, 2016 na 2017.

Yatwaye kandi Vuelta a Espana mu 2011 na 2017, na Giro d’Italia mu 2018.

Brailsford yongeyeho ati "Chris ni umukinnyi ukomeye werekanye umuhate wo kugaruka nyuma y’impanuka yakoze mu mwaka ushize.

"Turashaka kumufasha guhatanira irindi rushanwa rikomeye, Vuelta ni yo imuha ikindi gihe gito cyo gukomeza kugaruka ku rwego rwo hejuru."

Thomas w’imyaka 34 wo muri Wales/Pays de Galles, mu kwezi kwa cumi nawe azagerageza kwisubiza irushanwa rikomeye ryo mu Butaliyani.

Tour de France 2020 yagombaga gutangira mu kwezi kwa gatandatu, yarimuwe kubera icyorezo cya coronavirus, izatangirira i Nice mu majyepfo y’Ubufaransa tariki 29 z’uku kwezi kwa munani.


Froome yituye hasi ku igare mu kwezi kwa Gatandatu mu 2019 mu irushanwa rya Criterium du Dauphine mu Bufaransa

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo