Ibyo wamenya kuri  Beto Bianchi  ushobora gusimbura Minnaert muri Rayon Sports

Mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya Rayon Sports yabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018, abagize Komite n’abayobozi b’abafana bemeje ko Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yirukanwa burundu, Umutoza Ivan Minnaert ahabwa gutoza Academy naho ikipe nkuru ikaba igiye kuzanirwa umutoza mushya ukomoka muri Brazil.

Perezida wa Rayon,Muvunyi Paul akaba yarabwiye abitabiriye iyi nama ko hamaze kuboneka umutoza uzamusimbura ukomoka muri Brazil akaba agomba kugera mu Rwanda bitarenze kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kamena gusa amazina ye akaba atatangajwe gusa harakekwa Beto Bianchi.

Ibyo wamenya kuri Beto Bianchi

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Brazil w’imyaka 51 y’amavuko akaba yaherukaga akazi mu mwaka ushize wa 2017, ubwo yari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Angola.

Roberto Luiz Bianchi Pelliser akaba yarahoze ari umutoza kandi w’ikipe ya Petro Athletico y’i Luanda yagezemo muri 2016, akaza gusabwa no gukomeza kuyitoza anatoza ikipe y’igihugu ya Angola guhera muri Werurwe 2017.

Uyu naramuka yemejwe nk’uko bivugwa, araba abaye umutoza wa 3 ikipe ya Rayon Sports igize muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya Karekezi Olivier na Ivan Jacky Minnaert wagizwe umutoza ngo w’ikipe y’abato ba Rayon Sports (Ubanza igiye gushingwa).

Rayon Sports iherutse gutsindwa na APR FC ibitego 2-1 isa nk’iyamaze gutakaza shampiyona, ariko iracyafite amahirwe mu gikombe cy’amahoro mu gushaka uko yasohoka umwaka utaha, ari nako izitabira CECAFA Kagame Cup izbera i Dar Es Salaam mu mpera z’uku kwezi ndetse ikaba ikiri mu marushanwa ya CAF Champions League





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Oye Kuya 18-06-2018

Ntabw rayon iri muri caf champions leagu ahubw iri muri caf confederation cup. Mubikosore.