Iby’umusifuzi bivugwa ko yibye Rayon Sports ubwo yakinaga na APR byageze mu rubanza

Rayon Sports yaregeye FERWAFA umusifuzi Ndagijimana Theogene, imushinja kuyisifurira nabi akanga ibitego byayo, bityo igasaba ko atakongera gushyirwa ku mikino yayo ukundi.

Ibi ni nyuma y’uko iyi kipe yambara ubururu n’umweru itsinzwe na mukeba APR Fc 2-1 ku munsi wa 8 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League (ARPL).

Ku mukino wo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2018, APR niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana.

Ku munota wa 85 w’umukino, Michael Sarpong yishyuriye Rayon ku mupira yahawe na Manzi Thierry.

Nyuma yaho gato, Sarpong wagiye abona uburyo bwinshi yongeye gutsinda igitego cya 2 cya Rayon Sports ku mupira yahawe na Iradukunda Eric bita Radu ariko umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene aracyanga.

Ku munota wa 92, Rusheshangoga Michel warugisimbura yatsindiye APR FC igitego cyayihaye amanota 3 ku ishoti yatereye kure maze Bashunga Abouba wari wasohotse ntiyabasha kurihagarika.

Nyuma y’uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports batahanye akababaro kenshi ariko ku rundi ruhande aba mukeba APR Fc byari ibyishimo bikomeye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018, nibwo Rayon Sports yandikiye Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Mu ibaruwa ya Rayon Spots dukesha Rwandamagazine.com, igira iti : “…Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubasabe ko mwatubariza impamvu yamuteye kwitwara nabi bigeze hariya by’umwihariko igitego cyatsinzwe na Sarpong ariko we akemeza ko yari ari inyuma ya ba myugariro’ Hors – Jeux bityo igitego kikangwa nyamara cyari igitego n’amashusho abigaragaza.

Bwana munyamabanga tuboneyeho kubasaba ko uriya musifuzi mutakongera kumuha imikino yacu kuko sibwo bwa mbere adusifuriye ibitandukanye n’ukuri nko ku mukino twakinnyemo na AS Kigali muri 1/2 cy’igikombe cy’Agaciro 2018 yanze igitego cyatsinzwe na Rutanga n’umutwe n’ahandi henshi yadusifuriye yagiye abogama bigaragara…”

Mu kwezi k’Ukuboza 2016 nabwo Ndagijimana Theogene yahawe gasopo na CAF nyuma yo kwitwara nabi ku mukino wahuje Tunisia na Libye tariki ya 11 Ugushyingo uyu mwaka, aho yashinjwaga ko yagaragaje urwego ruri hasi. Icyo gihe byanatumye ataboneka mu basifuzi bagombaga gusifura CAN 2017.

Icyo gihe impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamumenyeshaga ko ashobora kuzahagarikwa mu gihe cyose akoze amakosa nkayo yakoze ku mukino wavuzwe haruguru.

JPEG - 122.7 kb
Abarayons n’ubuyobozi bwa Rayons Sports muri rusange ntibemeranya n’umusifuzi wo ku ruhande Ndagijimana Theogene wanze igitego cyabo avuga ko habayeho kurarira (Hors Jeux)
JPEG - 152.9 kb
Aba ni abasifuzi bayoboye umukino w’ishiraniro hagati y’abakeba b’ibihe byose mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports
JPEG - 84.9 kb
Kuri uyu wa kane tariki 13 Ukuboza 2018, Rayon Sports yandikiye Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA basaba ko uyu musifuzi yatanga ibisobanuro ku byo yabasifuriye ndetse banasaba ko atazongera kubasifurira ukundi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo