Ibijyanye na Diamond bireke tuganire ibindi-Harmonize yihenura kuri Diamond wamuzamuye

Adaciye ku ruhande umuhanzi wo muri Tanzania uzwi nka Harmonize umaze igihe atandukanye na Wasafi Records, yihenuye kuri mugenzi we Diamond Platnumz wamuzamuye mu muziki agaragaza ko atagikeneye kugira icyo yumva n’icyo avuga ku bimwerekeyeho mu gihe bahoze ari inshuti zikomeye.

Ni nyuma y’igihe gito umuhanzi Diamond Platnumz atumiye Harmonize na Ali Kiba kuzitabira igitaramo cya Wasafi Festival, Harmonize akaba yamaze kwigarama ubwo butumire.

Mu kiganiro Diamond yagiranye n’abanyamakuru ejo ku wa Gatatu mu Mujyi wa Dar es Salaam cyaciye no kuri Radiyo na Televiziyo ya Wasafi ubwo yavugaga kuri Wasafi Festival iteganywa kuba taliki ya 9 Ugushyingo 2019, yavuze ko afite icyizere cy’uko Harmonize azitabira icyo gitaramo kimwe na Ali Kiba na we wahawe ubutumire bwo kukitabira.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Diamond yagize ati“Bamwe mu bahanzi bagenzi bacu bo muri Nigeria ntibibabuza gukorana umuziki mu bitaramo nk’ibi kuko ibibazo bafitanye babishyira ku ruhande. Birasanzwe kubona Wizkid na Davido bahurira ku rubyiniro kandi basanzwe bafitanye amakimbirane.”

Yakomeje agira ati “Ni gute twagumya gushyamirana no muri gahunda zitwinjiriza amafaranga no guhuriza hamwe Abanya-Tanyaniya?”

Harmonize we abajijwe niba azitabira ubu butumire bwa Diamond, yagize ati“Ibijyanye na Diamond bireke tuganire ibindi.”

Wasafi Festival ni ibitaramo ngarukamwaka bitegurwa n’inzu ifasha abahanzi izwi nka ‘Wasafi Records’ bigamije gususurutsa Abanya-Tanzaniya mu duce dutandukanye tw’iki gihugu ndetse bakaboneraho no kumenyekanisha ibikorwa byabo. Bashobora gutumira n’abandi bahanzi batari muri Wasafi ngo bifatanye na bo.

Umubano wa Wasafi na Harmonize wajemo agatotsi kuva uyu muhanzi yafata icyemezo cyo kuyivamo, kugeza naho yakoze ubukwe agatumira abahanzi bayikoreramo ntihagire n’umwe uhagaragara.

Harmonize yavuye muri Wasafi kubera umwuka mubi yari asigaye afitanye n’abayirimo ndetse na Diamond washoye amafaranga muri iyi nzu ntibari babanye neza.

Nyuma yo kuva muri Wasafi, Harmonize yahise ashinga inzu ye bwite ifasha abahanzi yahaye izina rya “Konde Music Worldwide”.


Aba bari inshuti zikomeye ariko ubu umubano wabo ntiwifashe neza cyane cyane kuva Harmonize avuye mu nzu itunganya umuziki ya Diamond izwi nka Wasafi Records





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo