Ibihano bikakaye Sugira Ernest yafatiwe birimo kumara amezi abiri adakina muri APR

Kubera imyitwarire mibi yagaragaje mu minsi ya mbere ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Sugira Ernest yahanwe ibihano bikakaye birimo kumara amezi abiri adakinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) n’umushahara we ukagabanywaho 30%.

Ni nyuma y’imyitwarire yagaragaje ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda 2019-20 AS Kigali yakiriyemo APR FC no mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN 2020 ubwo Amavubi yasezereraga Ethiopia kuri Stade ya Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Mu ibaruwa yo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019 UMUBAVU dufitiye kopi yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Musemakweli, Sugira yandikiwe amenyeshwa ko ahagaritswe amezi abiri.

Ivuga ko hari amakosa atanu Sugira yakoze mu buryo yagambiriye akanagirwa inama ntazumve.

Ikomeza iti ‘‘Ku mukino AS Kigali yakiriyemo APR FC tariki ya 04 Ukwakira 2019 wabereye kuri Stade ya Kigali, ubwo abandi bakinnyi bajyaga gufata amabwiriza ku mutoza wa APR FC wowe wahisemo kujya ku batoza b’indi kipe duhanganye (AS Kigali) ibyo ukaba warabikoze inshuro zirenze ebyiri.’’

‘‘Ubwo Mutsinzi Ange yari aryamye hasi mu kibuga nyuma y’imvune mu gihe abandi bakinnyi ba APR FC bajyaga kumva amabwiriza y’umutoza wa APR FC Sugira yagiye kuganira n’abatoza b’ikipe bari bahanganye.’’

Sugira kandi ashinjwa ko yagiye mu itangazamakuru akavuga ko adashaka gukorera mu mitoreze y’umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi.

Urubuga rwa APR FC rwanditse ko Sugira yakoze ikosa rya kane ryo ‘‘Kuvugira mu itangazamakuru ko APR RC nk’ikipe ufitiye amasezerano kandi ubwayo ikaba yubahiriza ayo masezerano ko kugeza ubu utarayiyumvamo.’’

‘‘Ikosa rya gatanu ni amagambo y’urucantege ubwira bagenzi bawe iyo muri mu kibuga mu gihe cy’umukino.’’

Ubuyobozi bwa APR FC bukimara kubona ko ayo makosa yose Sugira nta mbabazi yabisabiye mu buryo bwemewe bwasanze binyuranye n’ingingo ziri mu masezerano afitanye n’ikipe.

Ibaruwa ivuga ko ‘‘Ubuyobozi bwa APR FC bushingiye kuri ibyo byose, n’ibindi butiriwe burondora muri iyi barwa busanga Sugira yaragiye anyuranya kenshi, bityo bukaba bwemeje ko Sugira Ernest ahagarikwa gukina no gukorera imyitozo muri APR FC mu gihe kingana n’amezi abiri uhereye igihe aboneye iyi baruwa. Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje kandi ko umushahara wawe ugomba kugabanukaho ijanisha rya 30%, kugeza igihe guhagarikwa kwawe kuzaba kurangiye.’’

IGIHE yamenye ko ku wa Kabiri nyuma y’umukino wa Marines wabereye i Rubavu, uyu mukinnyi yandikiye ubuyobozi bwa APR FC asaba imbabazi.

Bukeye bwaho, yanditse kandi ibaruwa yanasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga akoresha, asaba imbabazi umuryango mugari wa APR FC.

Sugira yamenyeshejwe ko mu gihe cy’amezi abiri azajya akorera imyitozo mu ishuri ry’abana ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC.

Mu gihe atazubahiriza ibihano yahawe, yamenyeshejwe ko azafatirwa ibindi bihano bikomeye.

Sugira Ernest yakiniye APR FC umukino umwe muri uyu mwaka w’imikino mu gihe indi myaka ibiri ayimazemo guhera muri Kanama 2017, yamaze igihe kinini afite imvune, aho yagiye kuvuzwa mu Buhinde.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu mukinnyi akinira iyi Kipe y’Ingabo, aho bwa mbere hari mu mwaka w’imikino wa 2013/14 ubwo yari avuye muri AS Muhanga, ariko ahita arekurwa ajya muri AS Kigali mu mwaka wakurikiyeho mu gihe yayigarutsemo avuye muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Ibaruwa APR FC yandikiye Sugira Ernest imumenyesha ibihano yamufatiye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo