Ibaruwa iteye agahinda Eddy Kenzo yageneye uwari umugore we wisangiye undi mugabo

Eddy Kenzo uri mu bahanzi bagezweho muri Afurika y’Iburasirazuba dore ko aherutse kwegukana igihembo cya BET Awards, yandikiye amagambo ababaje umugore we wahisemo kumusiga akisangira umuganga.

Eddy Kenzo yandikanye amarira n’agahinda ibaruwa yakubiyemo ubutumwa burebure yageneye uwahoze ari umugore we Rema Namakula wamaze kwemera kubana n’umugabo witwa Sebunya Hamza usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Mulago.

Yagize ati “Urabizi ko atari byishya mu matwi yawe ku kubwira ko nkunda. Sinzi neza niba ubyizeye cyangwa ushaka ko mbisubiramo muri iyi baruwa. Ndagukunda birenze kandi uzahora uri umuryango wanjye iteka ryose”

Yakomeje ashimira Sebunya watwaye Rema. Ati “Ndagushima Bwana Sebunya kubera ko uri umugabo w’inzozi za Rema nkeka ko ari nayo mpamvu yatumye afata umwanzuro wo kugusanga. Ubu ndabizi neza ko ari kubaho mu buzima bw’inzozi ze. Imana izabajye imbere mu nzira zanyu.”

Ibi Eddy Kenzo yabikoze amaze gukora indirimbo yise yise ‘Bibaawo (bisobanuye ngo bibaho tugenekereje mu Kinyarwanda)’.

Yavuze ko adateze kuzavugira mu itangazamakuru icyatumye uyu mugore we amusiga. Bari bamaranye imyaka itanu babana dore ko uyu mugore na we asanzwe ari umuhanzi.

Amakuru avuga ko indirimbo uyu mugore we yakoraga zabaga zanditswe na Eddy Kenzo, Eddy Kenzo yasabye uyu mugabo yasanze kuzamufasha mu rugendo rwe rwa muzika kuko ari byo bizamunezeza.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bivuga ko ipfundo ryo gushwana kw’aba bombi kwari ukutizerana no kuba uyu mugore yarakunze gushinja Eddy Kenzo kumuca inyuma.

Biteganyijwe ko Rema Namakula azakora ubukwe na Sebunya, kuwa 01 Ugushyingo 2019.

Uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Abu Mugira Kuya 3-09-2019

Mubuzima busanzwe Eddy na Rema rukundo yabo yabahawe ni maana ariko ibi bitangazi ebyago byamago yabo can happen to any so bihangane na ba fana baabo bihangane these guys are mature to decide wats good for them.

Ugandan Rwandi Kampala based I love bene bacu.

Ndabakunda chaane