I Kigali hatangijwe ishuri ryigisha imbwa, reba imyiyerekano zakoze-Amafoto

Mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro habereye imyiyereko y’imbwa ndetse hanafungurwa ishuri ryazo ryitwa “Simba Kennels” mu rwego rwo gufasha abazitunze.

Abasore babiri b’abanyarwanda, nibo bafunguye iri shuri ry’imbwa bakaba bazigisha ibintu bitandukanye birimo ururimi rw’Icyongereza n’igifaransa ikinyabupfura,gushakisha ikintu,kurinda urugo,kumvira nyirayo n’ibindi.

Mbere yo gufungura iri shuri imbwa zitandukanye zabanje kwiyerekana zikina ari nako banyirazo bagenda bazivuga amazina yazo.

Buri mbwa yishyurirwa amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ikiga amezi ari hagati y’abiri n’igice n’atatu.

Gahamanyi Eric umwe mu batangije iri shuri yabwiye itangazamakuru ko we na mugenzi we batangiriye ku mbwa zo mu gasozi (Imisega) kugira ngo bazigishe ikinyabupfura.

Avuga ko bahisemo gutangiza ishuri ry’imbwa mu rwego rwo kugira ngo bafashe abazitunze kuko basanze hari abantu hari benshi bazitunze.

Yagize ati “Twabihisemo kugira ngo dufashe abantu kuko twasanze benshi bazitunze kugira ngo tubafashe. Tuzigisha Icyongereza, ikinyabupfura no kumvira banyirazo, kwicara, kugenda mu muhanda ntawe zisagariye no kuba zarinda urugo na ba nyirarwo.”

Yongeyeho ko buri mbwa yiga isaha imwe ku munsi. Kuri ubu batangiranye n’imbwa zirindwi ariko hamaze kwandikwa izirenze icumi.

Gahamanyi akomeza avuga ko hari n’imbwa bigisha kwifotozanya n’abantu ku buryo zishobora kujya mu mashusho y’indirimo n’aya filimi.


Imbwa yigishwa amezi ari hagati y’abiri n’atatu


Aha imbwa yerekanaga ibyo imaze iminsi yigishwa


Ubwo habaga umuhango wo gutangiza ishuri ry’imbwa


Imbwa zigishwa ibintu bitandukanye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo