Hitegwe iki mu nama ya ’Premier League’ ku mpungenge za COVID-19?

Iyi nama iraba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2020 mu masaha y’ikigoroba, irahuza ubuyobozi bwa EFA n’abatoza 20, abakinnyi ba kapiteni b’amakipe, impuguke mu by’ubuzima ndetse n’abaganga b’amakipe ku ngingo nyamukuru yo kwiga ku ngaruka mbi umupira w’amaguru wo mu gihugu cy’u Bwongereza ushobora kuzagira
mu gihe iki cyorezo cyaba kigikataje.

Iyi nama ibaye nyuma y’ibyifuzo by’amakipe atandukanye yanenze icyemezo cyari kigiye gufatwa cyo gutanga igikombe ku ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona ndetse no kumanura amakipe abiri ya nyuma kandi hari hakiri kare.

Iyi nama iraza kuba irimo abayobozi b’amashyirahamwe y’abakinnyi (Professional
Footballers&Association [PFA]) ndetse n’aya batoza (League Managers Association [LMA]).

Si uyu munsi gusa iyi nama iri bube kuko biteganyijwe ko izakomeza kuri uyu wa Kane, ku wa Gatanu no ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Ni nyuma y’uko abayobozi b’amakipe yewe n’abatoza bakomeje kwibaza ikizakorwa mu gihe hari abakinnyi bazajya basanganwa iki cyorezo cya Coronnavirus haba mu myitozo ndetse no mu gihe iyi shampiyona izaba yasubukuwe.

Mu gihe iyi nama iraba iba hateganyijwe ko ku wa mbere hazashyikirizwa imyanzuro yavuye muri iyi nama abashoramari n’abanyamigabane b’amakipe.

Iyi nama ibaye ikurikiranye n’iyaraye ibaye kuri uyu wa Kabiri yigaga ku mutekano wo mu kibuga ndetse n’uko abashinzwe umutekano bazajya bapimwa mbere y’iminsi ibiri.

Kuri gahunda biteganyijwe ko muri Premier League, abakinnyi bazasubukura imyitozo ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi mu gihe imikino ishobora gutangira gukinwa ku wa 12 Kamena mu gihe byaba byemejwe na Guverinoma.

Yanditswe na DUSHIMIMANA ELIAS





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo