Hatangiye kunugwanugwa umutoza ushobora gusimbura Unai Emery muri Arsenal

Mu gihe ikipe ya Arsenal ikomeje gutsindwa umusubirizo, ntabwo ahazaza h’umutoza Unai Emery hagaragara neza, ibintu benshi bari gushingiraho batangira kumwirukana mu buryo bw’amagambo bakanuganuga Umunya Portugal, Jose Mourinho ko ari we ushobora kumusimbura mu gihe yaba yeretswe umuryango usohoka muri iyi kipe iri mu zifite abafana benshi ku isi.

Umutoza Unai Emery arashinjwa kuba ari ku rwego rwo hasi mu gukora amayeri y’umukino [Tactics], ariyo mpamvu ibinyamakuru byinshi byo ku mugabane w’i Burayi bivuga ko hari amahirwe menshi y’uko yakwirukanwa.

Ikindi ni uko uyu mutoza ari gushinjwa kubiba umujinya mu bafana ba Arsenal byose bivuye buryo babona apanga nabi ikipe bikayiviramo gutsindwa mu buryo budasobanutse kandi ifite abakinnyi umuntu atavuga ko ari babi.

Uyu mutoza arahabwa amahirwe menshi yo kwirukanwa igihe cyose yaba adahinduye imikinire ye ngo ikipe izabashe kurangiza mu makipe 4 ya Mbere yemererwa kwitabira imikino ya UEFA Champions League.

Jose Mourinho wirukanwe muri Manchester United arifuza gukora amateka yo gutwara ibikombe mu makipe 3 akomeye mu Bwongereza ari yo mpamvu benshi mu banyamakuru b’imikino mu Bwongereza bavuga ko atakwitesha akazi ko gutoza Arsenal aramutse aganirijwe.

Mourinho w’imyaka 56 aherutse gutangaza ko akeneye gutwara ibikombe mu Bwongereza gusa benshi bemeza ko amakipe ari mu bibazo yamukenera ari Arsenal na Tottenham ifite Pochettino ugifitiwe icyizere.

Mourinho uheruka akazi mu Ukuboza 2018, ni umwe mu batoza ba Mbere ku isi mu kumenya amayeri y’umukino ndetse biragoye kumutsinda mu mikino ikomeye iyo afite ikipe nziza ari yo mpamvu benshi bemeza ko ari we mutoza Arsenal ikeneye.

Kugeza ubu impamvu imwe ngo ishobora kumubuza kubona aka kazi ni ubushyamirane yagiranaga na Arsene Wenger wari umutoza wa Arsenal wubashywe, kuba asaba guhembwa akayabo, kudaha amahirwe abakinnyi bato ndetse no kuba akunda gusesagura amafaranga menshi ku isoko agura abakinnyi.


Jose Mourinho uzwiho ubuhanga n’amayeri menshi mu gusoma umukino atoza, ni we uri kunugwanugwa kuba yasimbura Unai Emery muri Arsenal mu gihe yaba yeretswe umuryango usohoka





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo