Harmonize yihenuye kuri Diamond wamuzamuye akora ubukwe mu ibanga-Amafoto

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2019 nibwo umuhanzi ukomeye muri Tanzania Rajab Abdul wamenyekanye nka Harmonize mu muziki yakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga agasezerana kubana akaramata n’umukunzi we w’Umutaliyani witwa Sarah Michelotti, ubukwe butagaragayemo inshuti ze zo mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby(WCB) by’umwihariko umuhanzi Diamond wanafashije uyu muhanzi kwamamara.

Ubu bukwe butari bwigeze butangazwa mbere y’uko buba, bwabereye mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam.

Harmonize n’umukunzi we ukomoka mu Butaliyani basezeranye imbere y’Imana mu Idini rya Islam nyuma abatumiwe bakirirwa muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar-es Salaam.

Ni ubukwe bwatunguranye cyane kuko ababutashye batarengaga abantu 100.

Umuhanzi Diamond Platnumz wahoze ari inshuti ikomeye ya Harmonize akaba n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby(WCB), ntiyabugaragayemo ni nyuma y’iminsi mike Harmonize atandukanye n’iyi nzu yari yaragezemo muri 2015.

Harmonize yemeye kubana akaramata na Sarah nyuma y’uko yabanje gukundana n’umukinnyi wa filime Jacqueline Wolper.


Harmonize yihenuye kuri Diamond wamumenyekanishije akora ubukwe mu ibanga atabizi


Harmonize n’umukunzi we Sarah bacinye akadiho

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo