Hari ababona Gahongayire Aline akwiye kuvurwa ihungabana kubw’amagambo yavuze

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kurwanira uruhuri rw’ibitekerezo ku bwishongozi bwa Aline Gahongayire uherutse gutangaza ko atari kujya kuvugira mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko yatandukanye n’umugabo we, kuko itangazamakuru ryo mu Rwanda ritari ku rwego rwe.

Yabitangaje tariki 19 Mata 2019 habaye igikorwa cyiswe ‘Because There Is Hope’ cyateguwe na Pearls Corner Organisation iyoborwa na Mireille Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, cyari cyatumiwemo umuhanzikazi Aline Gahongayire ngo atange ubutumwa bw’ihumure ku bafite ibibazo.

Uyu muririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana yavuze ko yanze kuvugira ibyo gutandukana n’umugabo we Gahima mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko riri hasi arigereranyije n’urwego rwo hejuru we abona ariho.

Ubwe yagize ati “Njyewe nari kubivugira kuri radiyo za hano? Jamais…Voice of America. Bakajya bavuga ngo ‘bitangazwa na Voice of America…’ ariko umva ibyo bintu! Nyine, I was there, Washington DC.. Ntabwo nari ndi hano ku Isango Star. Ni yo mpamvu n’ujya kubimbaza, tugomba kuba turi ku rwego rumwe."

Uretse kuba aya magambo yarababaje benshi barimo n’abanyamakuru b’imyidagaduro bibumbije mu rugaga RSJF, bavuze ko ibyo yavuze byuzuye ‘isebanya n’ubwibone bushingiye ku myumvire, hari n’abandi bantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo binenga Aline Gahongayire.

Mu bitekerezo bitandukanye bikomeje gutangwa ku magambo ya Aline Gahongayire, hari n’abasanga ngo akwiye kuvurwa kuko ngo kuko yabitewe n’ihungabana.

PNG - 797.2 kb
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier we yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda riri ku rwego rwa buri munyarwanda
PNG - 202.4 kb
Umunyamakuru Etienne Gatanazi we ngo abona hari abantu bakwiye kujya bashakirwa ubuvuzi bwihariye
PNG - 468.7 kb
Mu bitekerezo bikomeje kuba byinshi ku byavuzwe na Gahongayire hari ababona ngo akwiye kuvurwa ihungabana
PNG - 149.8 kb
Ubuhamya bwa Aline Gahongayire yaseberejemo itangazamakuru ryo mu Rwanda bwari buri kuri YouTube ku rubuga rwa Himbaza TV, bwamaze gusibwa

PNG - 347.1 kb
Abanyamakuru bibumbiye mu Rugaga rw’Abanyamakuru b’Imyidagaduro mu Rwanda (RSJF) batangaje ko bashavujwe n’amashusho y’umuririmbyikazi Aline Gahongayire asuzugura itangazamakuru ryo mu Rwanda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ndimubanzi Kuya 29-04-2019

Mujye mukoma urusyo mukome ningasire,njye kubwanjye ndabona ibibyose Aline yakoze byaratewe nihungabana yagize mubihe yatandukanaga numugabo we,mwaramuhemukiye kuko ntahumure yabonye ribaturutseho.yiswe amazina mabi,avugwa byinshi byatumye aba ikihebe,mumureke ntamahoro mwamuhaye kuko buri wese yivugiraga ibyo ashaka atanabimutumye.muceceke avuge nibwo aruhuka mumutima