Hagati ya FERWAFA na MINISPOC ni inde uzishyura McKinstry Miliyoni zirenga 300 ko bitana ba mwana

FERWAFA na MINISPOC bakomeje kwitana ba mwana ku bijyanye n’amafranga agomba kwishyurwa uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jonathan Mcnstry wirukanywe binyuranyije n’amategeko, buri wese akaba akomeje kwibaza uburyo iki kibazo kizakemuka dore ko u Rwanda rwahawe itariki ntarengwa yo kuba uyu mugabo yishyuwe bitaba ibyo rugahanwa.

Ibi byose biribazwa kuko ishyirahamwe ry’umupira wamaguru mu Rwanda, FERWAFA ritangaza ko ritagomba kubazwa amafranga yo kwishyura uwahoze ari umutoza w’Amavubi Jonathan Mckinstry ko agomba kubazwa MINISPOC kuko ariyo yari umukoresha we, mu gihe MINISPOC na yo ivuga ko aya mafaranga agomba kwishyura FERWAFA kuko ariyo ireberera umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni nyuma yuko ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA ryandikiye FERWAFA riyibwira ko igomba kwishyura umutoza Jonathan McKinstry wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko akayabo k’ibihumbi 215 by’amadolari bitarenze ku wa 25 Mata uyu mwaka, bitabaye ibyo u Rwanda rugahagarikwa mu mikino mpuzamahanga.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA; Uwayezu François Régis yatangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo ko batazishyura aya mafaranga umutoza Jonathan McKinstry kuko ngo ataribo bamwirukanye ndetse ngo umukoresha we w’ibanze MINISPOC niwe ugomba kuyishyura.

Yagize ati “MINISPOC niwe wari umukoresha wibanze w’umutoza Johnny McKinstry niwe ugomba kwishyura ayo mafaranga.”

Biravugwa ko MINISPOC yemeje ko batazigera batanga aya mafaranga ahubwo azatanga FERWAFA kuko ariyo ireberera umupira w’amaguru mu Rwanda.

Amafaranga u Rwanda rugomba kwishyura McKinstry ni hafi amadolari 215,000 (hafi Miliyoni 194 Frw) aziyongeraho amande y’ubukererwe nayo angana n’aya bamurimo bityo uyu munya Ecosse azinjiza akayabo k’ibihumbi birenga 400 by’amadolari (362,015,800.18 RWF).

Izi nzego 2 nizikomeza guterana amagambo ntibishyure uyu mwenda wa McKinstry,FIFA izahagarika u Rwanda mu bikorwa bya ruhago igihe kitazwi.

Biravugwa ko FERWAFA ishobora kumira gihwa ikishyura aya mafaranga ya McKinstry iyakuye muyo FIFA iyiha buri mwaka gusa nibikora hari bimwe mu bikorwa byayo bizadindira.

Jonathan Bryan McKinstry ubu utoza muri Bangladesh mu ikipe ya Saif Sporting Club, yatangiye gutoza Amavubi muri Werurwe 2015. Yasezerewe taliki 18 Kanama 2016 nyuma gato yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri yari yahawe nyuma yo kugeza Amavubi mu mikino ya ¼ cy’igikombe cya CHAN 2016 cyabereye mu Rwanda, aho yasezerewe na Congo Kinshasa ibitego 2-1.

PNG - 1.7 Mb
FERWAFA na MINISPOC baritana ba mwana ku mafranga agomba kwishyurwa McKinstry wirukanywe binyuranyije n’amategeko

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo