Gutsindwa na APR FC bitumye Rayon Sports yirukana umutoza wayo

Umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza asezerewe nyuma yo gutsindwa anarushwa cyane na mukeba ibitego 2-0 mu mukino wari ishiraniro wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019.

Ni nyuma y’inama ndende yaraye ihuje Komite nyobozi ya Rayon Sports, yafashe umwanzuro wo gusezerera umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi atatu ayitoza.

Ibi bije nyuma yo kutishimira uburyo uyu mutoza yitwaye mu mikino ibanza, harimo by’umwihariko umukino yatsinzwemo na APR FC bigaragara ko anarushwa, aha akaba yarashinjwe na benshi ko yahagaritse nabi iyi kipe ya Rayon Sports mu kibuga.

Amakuru atugeraho aravuga ko uyu mutoza mu masezerano yagiranye na Rayon Sports, igihe yaba yirukanwe amasezerano ye atarangiye, yahabwa ukwezi kumwe gusa k’umushahara kw’imperekeza.

Javier Martinez Espinoza atandukanye na Rayon Sports amaze kuyitoza imikino 15 ya shampiyona, aho yatsinzemo imikino icyenda, atsindwa imikino ibiri, anganya ine, akaba ayisize ku mwanya wa gatatu n’amanota 31 arushnwa na APR FC ya mbere amanota atandatu.


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko batandukanye ku bwumvikane, aho Kirasa Alain aza gutoza umukino Rayon Sports ifitanye na Mukura

Irebere na VIDEO utapfa gusanga hafi: Mu ma saa munani z’ijoro abasenyewe amazu imvura yari ibamereye nabi, ubuyobozi buti "Ntawurara hanze twabashakiye aho bacumbika":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo