Gisa cy’Inganzo ngo iby’umukunzi yabaye abifashije ku ruhande, ntakunda amagambo yo mu ndirimbo z’Igisupusupu-Video

Umuhanzi Nyarwanda Gisa James [Gisa cy’Inganzo] avuga ko ibijyanye no gukundana yabaye abishyize hirya kugira ngo abanze yiyubake azabyinjiremo nta kibazo, yakomoje no ku bivugwa ko mu ndirimbo za Nsengiyumva Francois ’Igisupusupu’ humvikanamo amagambo yamamaza ubusambanyi avuga ko atayakunda.

Mu kiganiro kirambuye Gisa cy’Inganzo yagiranye n’UMUBAVU, abajijwe niba afite umukunzi yagize ati "Iby’umukunzi nabaye nsa nk’ubyirengagijeho gatoya, urabizi duhura n’urwo rugamba rw’abakunzi benshi birumvikana baba bagukunda ariko ntibikuraho ko uba uri ’serious’ kuko jyewe nkeneye umuntu runaka uzamfasha kubaka ubuzima bufite intego".

Avuga ko ubu ari kubanza gukora kugira ngo azabyinjiremo ameze neza nta kibazo.

Muri iki gihe avuga ko mwene abo bantu (b’abakunzi) nta bo akeneye ngo nubwo azabakenera mu gihe kiri imbere, ati "Turabakenera ariko jyewe kuri ubu ntabwo mbakeneye, nzabakenera mu minsi iri imbere, hari igihe cyashize mbakeneye noneho nza gusanga muri iki gihe ntabwo mbakeneye ariko ndabakeneye mu kindi gihe kiri imbere".

Abajijwe ku magambo akunze kuvugisha benshi ari mu ndirimbo ya Nsengiyumva ’Igisupusupu’ yise ’Mariya Jeanne’ bamwe bavuga ko yamamaza ubusambanyi, Gisa cy’Inganzo yavuze ko atabikunda ngo yikundira amagambo ashobora kugira aho akura umuntu an’aho amugeza.

Ati "Ntabwo jyewe ariya magambo nyakunda, jyewe nkunda amagambo yibanda ku butumwa bushobora kugira aho bukura umuntu n’aho bumushyira".

Avuga ko ku giti cye adakunda ubutumwa nka buriya, ngo ni nko kuvuga ngo inyoni yaridunze iri mu giti.

Avuga ko buriya ari ubutumwa akenshi butaramba mu bantu (avuga uburi mu ndirimbo z’Igisupusupu).

Umva muri Video byinshi Gisa cy’Inganzo yatuganiriye:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Alphonse Kuya 14-09-2019

Umutumirwa ninde kombona ariwowe turimo kwirebera

Alphonse Kuya 14-09-2019

Umutumirwa ninde kombona ariwowe turimo kwirebera