Gasogi United yegukanye igikombe cy’icyiciro cya Kabiri-Amafoto

Nyuma yuko Gasogi United ibonye itike yo kuzakina mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League, ARPL, iyi kipe y’umuherwe ukunze kwitwa ’KNC’ akaba na nyiri Radio &TV1, yegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze Heroes kuri penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma, ni nyuma y’uko amakipe yari yanganyije 1-1.

Gasogi United yageze ku mukino wa nyuma itsinze Sorwathe muri 1/2, 2-1 ari na bwo yahitaga ibona itike yo kuzakina icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2019-20.

Heroes nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere ikaba yari yakuyemo Etoile del’Est muri 1/2.

Uyu munsi ni bwo habaye umukino wa nyuma, Heroes niyo yinjiye mu mukino neza kuko nyuma y’uko igice cya mbere kirangiye ari 0-0, ku munota wa 64, rutahizamu wa Heroes Moise Nyarugabo yaboneye ikipe ye igitego.

Abasore ba Heroes bakomeje kugerageza kurinda iki gitego ariko akagozi gacika ku munota wa 81 ubwo Dusange Bertin yishyuriraga Gasogi United.

Umukino waje kurangira ari 1-1, byabaye ngombwa ko hitabazwa Penaliti maze Gasogi United yegukana igikombe itsinze Penaliti 4-2.

Umukino wo guhtanira umwanya wa 3, Etoile del’Est yatsinze Sorwathe 3-0.


Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanjemo


Romami Marcel yanditse amateka, umwaka we wa mbere nk’umutoza mukuru ahise yeukana igikombe

Romami Marcel yashyizwe mu bicu n’abakinnyi be nyuma yuko begukanye igikombe

Gasogi United yegukanye igikombe cy’icyiciro cya Kabiri


Heroes yabuze igikombe nyuma yo gutsindwa kuri Penaliti 4-2


Kapiteni wa Heroes FC ashyikirizwa sheki ya miliyoni imwe n’igice nyuma y’uko ikipe ye ibaye iya kabiri

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo