Friday James wakoreye Televiziyo y’u Rwanda yatereye ivi I Mahanga-Amafoto

Friday James wakoze kuri Televiziyo Rwanda kuri ubu usigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateye ivi asaba umukunzi we Sandrine ko yazamubera umugore bakazibanira akaramata mu minsi basigaje ku isi.

Aya makuru yamenyekanye nyuma yuko uyu musore yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, agashyiraho amafoto amaze kwambika umukunzi we impeta maze akayaherekeresha amagambo agaragaza ko yishimye cyane.

Yagize ati "Ni byiza kuba ngeze ku ntera yo kuba nashyingiranwa na Sandrine. Rwari urugendo nyarwo kandi rushimishije, nshimishijwe n’ibyo Imana idufitiye mu minsi iri mbere, sinatekerezaga ko kuba duhuye dusangiye itariki y’amavuko (15 Gashyantare) byatuma tubana ubuzima bwacu bwose."

Yakomeje amushimira kuba yaramubereye inshuti nziza, umujyanama ndetse n’umwunganizi utaramutengushye.

Friday James yamenyekanye cyane kuri Televiziyo y’u Rwanda mu biganiro bitandukanye ndetse n’amakuru yo mu rurimi rw’Icyongereza, yatereye ivi muri Amerika.

Uretse Televiziyo Rwanda yakoreye, uyu musore yanakoreye Televiziyo ya TV10.


Sandrine amaze kwambikwa impeta


Ibyishimo byari byamusabye


Bishimana


James yagiye agaragaza kenshi ko akundana urukundo nyarwo na Sandrine

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
sylvain Kuya 2-10-2019

Ayamafoto ndabona atari ayakinyarwanda .umuco rwose ahaaaa.