FIFA yahagaritse Perezida wa CAF imyaka itanu

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika (CAF), Ahmad yahagaritswe imyaka itanu n’Impuzamashirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kubera imyitwarire idahwitse nko kuba ngo yarakiriye impano kandi binyuranyije n’amahame ngingamyitwarire ya FIFA.

Itangazo rya FIFA yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushying0 2020, rivuga ko Ahmad Ahmad ahagaritswe mu bikorwa byose bya Football mu gihe cy’imyaka itanu.

Akanama k’ubucamanza gashinzwe imyitwarire muri FIFA kafashe icyemezo nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha cyo kutubahiriza amahame y’ubunyangamugayo, gutanga cyangwa kwakira impano n’izindi ndonke, Gukoresha nabi umwanya arimo nk’umubozi ndetse no kunyereza amafaranga muri 2018.

Ibi bikorwa byatumye Ahmad Ahmad ahagarikwa ngo yabikoze hagati ya 2017-2019, bikaba ari ibibazo bifitanye isano n’imiyoborere ya CAF ndetse n’ibijyanye n’imari muri iyi mpuzamashyirahamwe.

Aka kanama k’ubucamanza kavuga ko Ahmad Ahmad yakoresheje amafaranga ya CAF ategura urugendo rwo kujya i Mecca ndetse ngo yinjira mu by’ibiganiro by’ibikoreso bya Sports n’uruganda Tactical Steel ndetse n’ibindi bikorwa.

Aka kanama k’ubucamanza muri FIFA kavuga ko gashingiye ku makuru yakusanyijwe n’urwego rw’iperereza, Ahmad yarenze ku nshingano z’ubunyangamugayo, atanga impano n’izindi nyungu, akoresha nabi amafaranga kandi akoresha nabi umwanya yari afite nka Perezida wa CAF.

Ngo Ahmad Ahmad yahanwe hagendewe ku ngingo ya 15, 20 na 25 mu gitabo cy’amategeko agenga imyitwarire ya FIFA.

Aka kanama kahagaritse Ahmad Ahmad mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru (ubuyobozi, siporo cyangwa ikindi) ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu gihe cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu y’ibihumbi 219,7 USD.

Hagati aho amatora ya CAF ateganyijwe ku wa 12 Werurwe 2021 i Rabat muri Maroc.


Ku buyobozi bwa Ahmad, CAF yamaze igihe ikorwaho iperereza

YARAMWIBYE NTABAZA INZEGO ZOSE MBURA UNTABARA, WA MWANA WARI WIBWE N’UMUDIPLOMATE YAVUZE IBIKOMEYE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo