FIFA nticyongereye amakipe azakina Igikombe cy’Isi cya 2022

Umwaka ushize, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Gianni Infantino, yavuze ko FIFA ifite umugambi wo kongera amakipe akina Igikombe cy’Isi akava kuri 32 akaba 48 no mu Gikombe cy’Isi cya 2022 nkuko byari byemejwe no ku irushanwa ryo muri 2026.

Izi mpinduka zari gutuma Qatar izakira iki gikombe biba ngombwa ko yitabaza ibindi bihugu byo mu karere kayo kugira ngo ibashe kwakira imikino myinshi n’amakipe menshi.

None ubu FIFA yatangaje ko nyuma yaho inteko rusange yayo yize cyane ikanagisha inama kuri iyi ngingo, isanga izi mpinduka zitakibaye ubu.

Ivuga ko yabonye ko bigoye Qatar guhita ibasha kwakira irushanwa ry’amakipe 48 kuko hatari igihe gihagije cyo kubona ibisabwa mu kwakira irushanwa rinini gutya.

Qatar nayo yatangaje impungenge zayo mu itangazo abategura Igikombe cy’Isi basohoye, rivuga ko ihaye ikaze impinduka zabaho zo kwagura irushanwa, ariko ubu yiteguye kwakira neza iry’amakipe 32.

Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, Aleksander Ceferin uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi, UEFA, yatangaje ko andi makipe 16 y’ibihugu muri Qatar mu mwaka wa 2022 yateza ibibazo bikomeye, ndetse avuga ko kiriya gitekerezo nta shingiro gifite.

Kuki FIFA ishaka kwagura igikombe cy’isi?

Mu kwezi kwa mbere kwa 2017, FIFA yatoye ku bwiganze ko amakipe y’ibihugu yitabira Igikombe cy’Isi ava kuri 32 akaba 48 guhera mu mwaka wa 2026 mu irushanwa rizabera muri Amerika, Canada na Mexico.

Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, Infantino yavuze ko bagomba kureba niba bidashoboka kongera aya makipe ahubwo mu mwaka wa 2022 muri Qatar.

Infantino we yifuza ko irushanwa ryitabirwa n’ibindi bihugu by’ahandi. Yagize ati: "Umupira w’amaguru ntabwo ari uw’ i Burayi na Amerika y’Epfo gusa. Umupira ni uw’isi yose".

Amakipe y’ibihugu yo kuri iyi migabane ni yo usanga yiganje mu Gikombe cy’Isi.

Amakipe nagirwa 48, imikino iba mu Gikombe cy’Isi izava kuri 64 ibe imikino 80, imare iminsi 32 ikinwa.

Ni icyemezo ariko cyarakaje amakipe akomeye i Burayi abona ko ari ukubangamira gahunda zabo z’imikino na za Shampiyona.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo