Ese Bruce Melody yaba ari we ntandaro yo kubura kwa Christopher mu muziki?

Mu Rwanda ndetse n’ahandi henshi ku isi hajya humvikana abantu baba bahanganye mu gice runaka, mu Rwanda mu muziki harimo Meddy na The Ben ndetse na Bruce Melody na Christopher n’abandi.

Dukomoje ku ibura ry’umuhanzi Christopher kuko kuva yava muri Primus Guma Guma asa nk’uwaburiwe irengero muri Muzika kandi abanu benshi bari biteze ko yaba agiye gukora cyane bitewe n’amafaranga yari amaze kubona.

Mu ijoro ryo ku wa 14 Nyakanga 2018, nibwo Bruce Melody yegukanye intsinzi n’amafaranga, mu gihe Christopher bayingayinganaga mu buhanga n’igikundiro yaburaga amahirwe yo kwegukana irushanwa.
Abakurikirana umuziki nyarwanda bavuga ko byaba byaramuteye ishyari ngo kuva ubwo asa nk’uwasezeye bucece ku bw’ibikorwa bike.

Bruce Melody ni we muhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 8 naho Christopher amugwa mu ntege ku mwanya wa kabiri.
Abitabiriye igitaramo n’ababikurikiranye kuri Televiziyo biboneye umujinya Christopher yagaragaje bishimangira ko atishimiye umwanya yahawe. Abafana ba Bruce Melody batuye Nyamirambo mu mujyi wa Kigali barimo uwiyise Toph ku bw’urukundo amukunda baganiriye na Celebzmagazine.com, bemeje ko kuva ubwo asa nk’uwasezeye umuziki bucece ngo nta ndirimbo nshya n’ibitaramo agikora.

Hagenimana Hadji bita Toph ati “Reka byaratuyobeye, Christopher ntiwamenya irengero rye ikibabaje ntiyanadusezeye niba yarasezeye umuziki akajya mu bindi niba azagaruka ntawamenya.” Uretse uyu, abagaragaza umubabaro bo ni benshi.

Bruce Melody we yarushijeho gutera intambwe kuko nyuma yo kwegukana Primus Guma Guma Super Star yitabiriye n’irushanwa rya Coca Studio.

Itahiwacu Bruce [Bruce Melody] ni we muhanzi wa mbere ukomoka mu Rwanda watumiwe mu bakomeye bitabiriye ikiganiro cy’umuziki cya Coke Studio Africa umwaka wa 2017.

Coke Studio ni umushinga ukomeye ugamije guteza imbere umuziki, watangirijwe muri Brazil mu 2007 nyuma uza no kugezwa mu bindi bihugu bitandukanye Pakistan, u Buhinde naho muri Afurika watangijwe mu 2013.

Coke Studio ku Mugabane wa Afurika ihuza abahanzi bakunzwe kandi bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu byabo bagahurizwa hamwe kugira ngo baririmbane babe banakorana umushinga w’indirimbo mu rwego rwo kuvanaho inzitizi zituma abahanzi bakizamuka badahura n’abamaze kubaka izina ku Isi.

Abagereranya aba bahanzi bombi Bruce Melody na Christopher aha niho bahera bemeza ko yaba ari yo ntandaro yo gusezerera umuziki bucece.

Tumaze ibyumweru 2 tugerageza numero ya Telephone ngendanwa ya Christopher ngo tuganire atubwire ibyo ahugiyemo tugasanga itariho.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo