EAC: Imishinga imwe n’imwe y’uyu muryango igenda biguruntege

Umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba (EAC) washinzwe mu mwaka w’1967, utangirana n’ibihugu bitatu gusa aribyo Kenya, Uganda, Tanzaniya. Ibindi bihugu birimo n’u Rwanda byinjiye muri uyu muryango nyuma y’ibi tuvuze haruguru. Ubu tuvugana ibihugu binyamuryango bimaze kuba 6 birimo u Burundi, u Rwanda, Kenya, Tanzaniya, South Sudan na Uganda. Abaturage bagize uyu muryango basaga Miliyoni ijana na Mirongo itanu (150,000,000), 22% by’aba baturage bibera byaro by’bihugu byabo.

Nkuko bivugwa n’impuguke zitandukanye mu by’ubukungu, usanga uyu muryango ugishingwa wararushaga indi miryango imbaraga dore ko ufite amahame agera kuri ane agenderaho ariyo:

A) Guhuza gasutamo

Guhuza Gasutamo bizatuma ibicuruzwa bivuye I mahanga bihurizwa hamwe ku buryo imbogamizi zabonekaga ku bashoramari zivaho ku buryo bwa burundu.
Ibi kandi bizafasha umugambi ibihugu binyamuryango byihaye wo gukuraho imisoro n’amahoro bihanitse.

2) Ishyirwaho ry’isoko rimwe rusange

Ibi bizafasha ubuhahirane busesuye bw’abatuye ibi bihugu byombi. Nta muturage uzahura n’imbogamizi zo gukora ubucuruzi ashaka cyangwa gushora imari mu gihugu ashaka mu bigize uyu muryango.

3) Gushyiraho ifaranga rimwe rihuriweho

Icyo nacyo ni icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bemeza ko bazashyiraho ifaranga rimwe.

Aba bakuru b’ibihugu uyu mwanzuro bari bawihaye bitarenze 2023, ni ukuvuga imyaka icumi nyuma yuko uyu mwanzuro ufashwe, bivuze ko uyu mwanzuro watowe muri 2013 ukazashyirwa mu bikorwa muri uriya mwaka twavuze haruguru.

Twabibutsa ko bigezweho baba bateye ikirenge mu cy’u Burayi bwose kuko bukoresha ifaranga rimwe bita (Euro) kandi bikaba byarabafashije kwihuta mu iterambere.

4) Ishyirwaho Rya Leta imwe

Ibyo nabyo byafasha ibihugu byose kwibumbira hamwe mu rwego rwo gushyika kubyo biyemeje dore ko abagendeye hamwe badasigana.

Hari imvugo zimwe zagiye zigarukwaho na bamwe mu bakuru b’ibihugu:
Urugero ni nka Perezida wa Tanzaniya Bwana Pompe Maghufuri aho yagize ati
"Tugomba kwishyira hamwe, tugakorera hamwe kandi tukanihanganirana, ibyo nibyo bizatuma tugera ku bumwe twifuza".

Hari ibihugu bimwe na bimwe byirengagiza imikono byashyize ku masezerano amwe n’amwe twavuga nka Uganda aho usanga ihame ry’ubuhahirane ijana ku ijana aho usanga Abanyarwanda bamwe na bamwe bacuzwa utwabo ndetse bamwe bagahohoterwa.

Kuri iki kibazo Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yagikomojeho mu nama y’Umushyikirano yabereye i Kigali muri Convention Center tariki ya 13 na 14 Ukuboza 2018 avuga ko atari ko bizaguma ko icyo kibazo cyashakiwe umuti.

Hari kandi umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi ariko bikagaragara ko Uganda yabigendagamo biguruntege. Iki nacyo umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yabigarutseho mu nama y’Umushyikirano avuga ko abo bireba babigeze kure barangiza uwo mushinga.

Impuguke mu bukungu akaba umwarimu muri Kaminuza Bwana Ndagijimana Joseph avuga ko izi ngamba nizigerwaho nta kabuza ibihugu by’ibirasirazuba bizagera ahashimishije hashoboka kurusha ibindi bihugu bya Afurika.

PNG - 474 kb
Imishinga imwe n’imwe y’umuryango uhuza ibihugu by’iburasirazuba (EAC) igenda biguruntege

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo