Dore igihugu umuhanzi Diamond yemera ko gifite abakobwa beza

Umuhanzi Diamond Platnumz udakunze kuripfana iyo ageze ku ngingo ijyanye n’igitsinagore, yatangaje ko igihugu cya Uganda ari cyo cya mbere yemera ko gifite abakobwa beza ku isi.

ukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange, , yamaze gutangaza ko ighugu

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzaniya no mu karere muri rusange bivuga ko aya magambo Diamond yayatangaje nyuma y’uko ataramiye muri Uganda mu gitaramo yari yatumiwemo cy’urwenya ku wa 25 Nyakanga 2019.

Yagize ati “Nagenze mu bice byinshi bitandukanye by’Isi ariko Uganda ni cyo gihugu cya mbere mbonye gifite abakobwa beza ku Isi, nta n’aho bahuriye n’abo muri Kenya.”

Aya magambo Diamond yayatangaje mu gihe ari mu rukundo n’umuhanzikazi w’umunya-Kenya banitegura kurushinga, Tanasha Donna, uri no hafi yo kwibaruka umwana we, gusa ntibyatumye aterekana urukundo afitiye abakobwa bo muri Uganda.

Si igitangaza ko Diamond avuga aya magambo yo kwerekekana urukundo afitiye abakobwa kuko yagiye avugwaho urukundo n’abakobwa batandukanye harimo Zari Hassan (ukomoka muri Uganda) banabyaranye abana babiri, Wema Sepetu, Hamisa Mobeto, Jacqueline Wolper n’abandi batandukanye.


Diamond n’umunyakenyakazi baritegura kubona umwana vuba

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo